Browsing yearly archive

2024

Uburusiya burashinja Ukraine kurasa indege itwaye imfungwa z’intambara

Umwe mu Badepite mu Nteko y’Uburusiya yashinje Ukraine kurasa indege yarimo imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine bari kuguranwa imfungwa z’intambara z’Abarusiya. Nta bimenyetso yatanze, ariko uyu mudepite witwa Andrei Kartapolov wahoze ari General mu ngabo z’Uburusiya, yavuze ko indege y’Uburusiya yarashwe na Ukraine. Andrei Kartapolov yavuze ko iriya ndege yari itwaye imfungwa z’intambara yarashwe misile eshatu. Yavuze […]

Burera: Abashakira amaronko mu biyobyabwenge bagiye guhigwa bukware

Abatuye mu Karere ka Burera by’umwihariko abiganjemo urubyiruko rurimo n’abahoze mu bucuruzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakaza kubivamo, bagiye gufatanya n’inzego z’umutekano mu guhiga abagikora ibi bikorwa. Ni ingamba bihaye kuri uyu 23 Mutarama 2024,  ubwo bari mu nama nkuru y’Igihugu y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, nyuma yo kumva impanuro z’umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame. Perezida […]

Wazalendo bagabye ibitero kuri M23

Imirwano ikomeye yabereye muri Teritwari ya Masisi, ibitangazamakuru byo muri Congo, bivuga ko Wazalendo bagabye ibitero mu gitondo kare. Kuri uyu wa Gatatu hacicikanye amashusho y’abasore bambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo, barasa urufaya, bavuza induru, uwabahaga amabwiriza avuga Ikinyarwanda ngo “mubahe”. Urubuga Kivu morning post.cd ruvuga ko imirwano yabereye ku musozi wa Kanyangohe uri mu […]

Abatoza bakomeje guhambirizwa mu Gikombe cya Afurika

Mu gihe imikino y’Igikombe cya Afurika iri kugana ku musozo, abatoza bari bafite amakipe y’Ibihugu, bakomeje kwirukanwa, abandi bari gusezera. Imikino y’Igikombe cya Afurika ya 2023 iri kubera muri Côte d’Ivoire, iri gusoza iyo mu majonjora, ndetse amakipe amwe yamaze gukatisha itike ya 1/8. Ni irushanwa ryagaragayemo gutungurana, cyane ko Ibihugu byahabwaga amahirwe yo kuzaryegukana, […]

Ba Njyanama bemeye ko bakiriye  amabaruwa  y’abayobozi asezera akazi

Ba Perezida b’Inama Njyanama b’uturere twa Huye, Rulindo,na Muhanga,bemereye UMUSEKE ko bamaze kwakira inyandiko z’abayobozi babandikiye basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.  Ibi babibwiye UMUSEKE batanga umucyo ku makuru twanditse  ya bamwe mu bayobozi batandatu byavugwaga ko bandikiye inzego zitandukanye basezera ku kazi. Ayo makuru UMUSEKE wabashije kumenya yavugaga ko hari abayobozi batandatu  bakomeye bo […]

Kiyovu Sports yemeje ko Ndorimana wayiyoboraga yeguye

Biciye kuri Visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Kiyovu Sports Ushinzwe Imari, iyi kipe yemeje ko Ndorimana Jean François Régis uzwi nka Général wayiyoboraga, yeguye kuri izi nshingano. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko uwahoze ari Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis, yamaze kwegura […]

Tchabalala yagarutse muri AS Kigali ku nshuro ya Gatatu

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bwahaye ikaze rutahizamu w’Umurundi, Hussein Shaban Tchabalala wayigiriyemo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Libya. Mu mpera z’umwaka ushize, ni bwo ikipe ya Al Ta’awon yo muri Libya ikinamo Umunyarwanda, Niyonzima Haruna, yatangaje ko yamaze gusinyisha Hussein Shaban Tchabalala. Gusa nyuma y’amezi atandatu gusa, uyu rutahizamu ukomoka i Burundi, yahise […]