Browsing yearly archive

2024

U Burundi bwahinduye imvugo ku ijambo rya Ndayishimiye ku Rwanda

Leta y’u Burundi yabeshyuje ibyavuze n’u Rwanda ko ku magambo ya Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, aho u Rwanda rwavuze ko yatangaje ko azafasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi. Ubwo yitabiraga irahira rya Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, mu muhango wabaye ku wa  20 Mutarama 2024, nyuma yaje guhura n’urubyiruko rwa Kinshasa nk’Umukuru w’Igihugu urushinzwe mu […]

Inyeshyamba za M23 zashyizeho abayobozi mu bice zigenzura

Umutwe w’inyeshyamba za M23, zirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, zashyizeho abayobozi barimo ukuriye Teritwari ya Rutshuru. Kivu y’Amajyaruguru muri rusange iyobowe gisirikare, gusa Teritwari ya Rutshuru, ibarizwa muri iyi ntara ubu ikaba imaze igihe igenzurwa n’inyeshyamba za M23, izi nyeshyamba zashyizeho abayobozi bashya. Uwitwa Prince Mpabuka yagizwe umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru. Hanashyizeho umuyobozi umwungirije, […]

Ntimugatinye ibitumbaraye, akenshi biba birimo ubusa – Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kidaterwa n’u Rwanda, avuga ko ababivuga ari ukurutwerera ikibazo kitari icyarwo. Mu ijambo yavuze afungura inama y’Umushyikirano, ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama, 2024, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutatangije ikibazo kiri muri Congo, ko abagitangije bafashe igihe bagerageza kugitwerera u Rwanda. […]

Perezida Kagame yahaye ubutumwa abasebya u Rwanda kubera ‘Iposho’

Perezida wa Repubulika yongeye gusaba Abanyarwanda kwiha agaciro, baharanira guteza imbere igihugu cyabo, aha ubutumwa abagenda basebya u Rwanda kubera ubufasha bahabwa n’ibihugu babamo. Ibi yabitangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 ubwo yabaga ku nshuro ya 19. Ni inama yitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye  bari muri Kigali Convention Centre  ndetse  n’abari mu […]

RDC: Pasitori uzwiho kurongora amasugi yafunzwe

Pasitori ukuriye itorero Early Church of Yeshua Ha Mashyah ry’i Kinshasa muri DR Congo, Pierre Kas Kasambakana, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’amashusho yagaragaye ashyingiranwa n’umukobwa bikekwa ko atujuje imyaka y’ubukure. Uyu mugabo uzwi cyane nka Pasiteri, Pierre Kas, arashinjwa n’ubugenzacyaha bwa Congo kurongora abakobwa benshi bakiri bato, akaba yarafunzwe kuwa mbere,  we na se w’umukobwa bivugwa […]

Miliyari 5Frw ni zo zikenewe ngo Igororero rya Muhanga ryimurirwe ahandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko burimo gushakisha Rwiyemezamirimo washora miliyari eshanu z’uRwanda, akegukana ubutaka bw’aho igororero rya Muhanga riherereye. Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline,  yabivuze mu Imurikabikorwa ry’Abikorera bo muri aka Karere ryabahuje na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome. Mayor Kayitare avuga ko  bagendeye ku gishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga,kigaragaza ko […]

Ibitavugwa mu nzu za ‘Sauna na Massage’

Uko bwije nuko bukeye isi irajya n’ibyayo. Yewe umuntu ashatse yaririmba aka ya ndirimbo y’abakirisitu basenga ku munsi wa karindwi ngo’Isi irashaje,’ Umunsi umwe naganiriye n’umuntu, ambarira ibyo yaboneye mu nzu zikorerwamo ‘Sauna na Massage’ ambwira ko ibiberayo ntaho bitaniye n’ibyabaye isodoma na Gomora. Ubwo yashakaga kumbwira ko ari ubusambanyi gusa gusa. Uyu utarashatse ko […]

ADEPR iravugwaho guhimbira ibyaha abarokotse Jenoside ikabikiza mu mirimo

Bamwe muri aba bari basanzwe ari aba Pasitoro ba  Paruwasi ya Gahogo mu karere ka Muhanga, n’iya Nyanza mu Itorero ADEPR, bavuga ko umushumba Mukuru wa ADEPR, Past Ndayizeye Isaïe arimo kubahimbira ibyaha batakoze akabakura no mirimo kugira ngo abikize. Abaganiriye na UMUSEKE ni Past Nkurunziza Donatien wari usanzwe ayobora Paruwasi ya Gahogo mu Itorero […]