Browsing yearly archive

2024

Abayobozi Batandatu bakomeye banditse basezera ku kazi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange(DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi Bayobozi bane (4) biravugwa ko bandikiye Inzego z’ubuyobozi basezera mu nshingano bari bafite. Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, na mugenzi we baguranye kuri […]

U Rwanda rwamaganye amagambo ‘Rutwitsi’ ya Ndayishimiye

U Rwanda rwamaganye ijambo rya  Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa. ruvuga ko ribiba amacakubiri mu Banyarwanda kandi rikaba  imbogamizi mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ubwo kuri iki Cyumweru yari mu kiganiro n’urubyiruko mu Mujyi wa Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda […]

Gisagara ntikirangwamo amavunja

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda bwemeza ko indwara y’amavunja yari yarahashinze imizi itakiri ikibazo kuko yahacitse burundu. Ku wa 14 Ugushyingo 2014, ubwo yari yasuye Akarere ka Kirehe, Perezida Paul Kagame, yagarutse ku kibazo giteye inkeke cy’abana barwaye amavunja, agasanga ari abayobozi batagira icyo bakora ngo acike. Icyo gihe Umukuru w’igihugu […]

Nyanza: Umuturage yafatanwe boule 700 z’urumogi

Umuturage wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yafatanwe boule 700 z’urumogi. Mu mpera z’icyumweru umunyamakuru wa UMUSEKE yageze mu mudugudu wa Bigega mu kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza abona imodoka yo mu bwoko bwa Toyota (Vigo) y’umweru irimo umugabo wari wambaye amapingu anambaye umupira w’umutuku. Hari […]

Karasira Aimable yageze ku muryango w’urukiko akuramo inkweto, ku mpamvu yasobanuye

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yageze ku rukiko arinzwe n’abacungagereza babiri, umwe muri bo afite imbunda, yari afite akajerekani karimo amazi mu ntoki, afite akadeyi karimo impapuro ndetse na Bibliya, yambaye ishapure mu gatuza n’isaha ku kaboko. Akigere ku cyumba cy’urukiko asanzwe aburaniramo ku muryango neza, yahise atereka hasi ako kajerekani karimo amazi, akuramo inkweto […]

Thierry Froger ntiyemeranya na FERWAFA ku ngengabihe ya shampiyona

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Thierry Froger, yagaragaje ko Ingengabihe ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, iri gutuma abakinnyi bagira umunaniro ukabije. Ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, ni bwo habaye umukino wasozaga umunsi wa 17 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mukino warangiye APR FC itsinze […]

Gisigara: Arakekwaho kwica umugore agatoroka

Umugabo witwa Siborurema Jean de Dieu  w’imyaka 35 wo mu Karere ka Gisagara,aracyekwaho kwica umugore witwa Uwingeneye Francoise w’imyaka 24 agahita atoroka. Ibi byabaye mu gicuku cyo  ku wa 21 rishyira 22 Mutarama 2024 ku isha ya saa saba (1:00am ),bibera mu Murenge wa Nyanza,Akagari ka Higiro,Umudugudu wa Ruvugizo. Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwa […]

Volleyball: Gisagara na Police zatangiranye imbaraga shampiyona

N’ubwo yatakaje abakinnyi bari ngenderwaho mu mwaka ushize, ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatangiye neza shampiyona ya Volleyball, mu gihe mu cyiciro cy’Abagore, Police Women Volleyball Club iyoboje inkoni y’icyuma. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 no ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Gisagara na Huye, habereye imikino […]

Kayonza: Umugabo yafatiwe mu buriri bw’undi asambana n’ihabara

Mu Karere ka Kayonza, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu babiri barimo umugabo wasanzwe mu rugo rw’undi mugabo ari gusambana n’ihabara rye. Yatawe muri yombi kuwa 21 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gahushyi mu Kagari ka Mbarara mu Murenge wa Rwinkwavu. Uyu mugabo wafatiwe mu cyuho  ari gusambana, afite imyaka 32, mu gihe umugore we […]