Browsing yearly archive

2024

Sitball: Ikipe zageze ku mikino ya nyuma ya Shampiyona zamenyekanye

Nyuma y’imikino ya 1/2 cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals) muri shampiyona ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitball. Tariki ya 20-21 Mutarama 2024, habaye imikino ya 1/2 ya shampiyona ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitball mu bagabo n’abagore. Iyi mikino yasize hamenyekanye amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals), izabera […]

Huye: Habonetse indi mibiri 24

Mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye,ku cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, habonetse indi mibiri 24 nyuma yaho mu Kwakira umwaka ushize nabwo habonetse indi 39. Iyi mibiri yasanzwe mu Kagari ka Ngoma, muri uwo  Murenge wa Ngoma, aho bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’Akarere ka […]

ARPST yongereye amakipe azajya ahembwa muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ryemeje ko hongerwa amakipe azajya ahembwa mu isozwa rya shampiyona. Ubusanzwe hari hasanzwe hahembwa amakipe abiri ya mbere. Bisobanuye ko hahembwaga iyegukanye igikombe n’iyatsindiwe ku mukino wa nyuma. Biciye mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 19 […]

Muhanga: RIB yafunze Umuyobozi ukora mu  Ntara y’Amajyepfo

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB rwafunze Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere mu Ntara y’Amajyepfo Kabera Védaste. Mu itangazo RIB yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari twitter) , rivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugezacyaha bwafunze Kabera Védaste Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo. Iryo tangazo rivuga ko akurikiranyweho guha ruswa umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza […]

Umunyeshuri umwe muri 72 bari barwariye rimwe mu Ndangaburezi yapfuye

Iradukunda Aimée Christianne wigaga mu mwaka wa kabiri muri GS Indangaburezi yitabye Imana. Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko  Iradukunda Aimée Christianne yari muri abo  banyeshuri bo muri GS Indangaburezi bari barwariye rimwe. Ayo makuru twahawe akavuga ko Ubuyobozi bw’ikigo bumaze kubona ko  Iradukunda yarembye cyane, bwamwohereje mu rugo iwabo, ariko ahageze ahita yitabimana nkuko bamwe […]

Imikino y’Abakozi: Irushanwa ry’Umunsi w’Umurimo rizakinwa muri Gashyantare

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ryemeje ko irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, rizatangira gukinwa mu kwezi gutaha. Ku wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ni bwo habaye Inama y’Inteko Isanzwe y’Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST. Iyi Nteko Rusange yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kumenya igihe irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uyu mwaka, rizatangirira. […]

Abiga UTB bagiye gutura ikibazo cyo kutiga inama y’Igihugu y’umushyikirano

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, UTB, ishami rya Rubavu na Kigali mu Ishami rya BBM(Business Management) bavuga ko umwaka ushize badakandagira mu ishuri ku mpamvu badasobanurirwa.   Umwe mu baganiriye na UMUSEKE yavuze ko kugeza nubu batazi ikibazo gihari gituma badahabwa amasomo, agasanga bagiye kugeza ikibazo mu nama y’Igihugu y’umushyikirano izatangira ku munsi […]

Undi mufana ukomeye wa APR FC yapfuye

Nyum y’iminsi mike hatangajwe inkuru y’akababaro yavugaga ku rupfu rwa Mariya Gahigi wari umukunzi ukomeye wa APR FC, undi wari wihebeye iyi kipe y’Ingabo, ntakiri ku bazima. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ku bakunzi ba APR FC n’Abanyarwanda muri rusange. Iyi nkuru mbi yavugaga ko […]

Bokota yagaruwe mu kazi ka Addax SC

Nyuma yo kugira ibyo batumvikanaho ndetse akabwirwa ko amasezerano ye yaseshwe, umutoza wungirije wa Addax Sport Club, Bokota Ndjoku Labama, yagaruwe mu kazi n’umuyobozi w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal. Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yaguze iyahoze yitwa Rugende FC, maze ayihindurira izina ayita Addax SC. Uyu muyobozi yahise azana umutoza mukuru […]

RDC : Ingabo za leta n’iza SADC zagabye ibitero bya drone kuri M23

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka , yatangaje ko kuri iki cyumweru no kuva mu gitondo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’ingabo za leta  n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’ingabo za SADC , bagabye ibitero bya drone kuri uyu mutwe n’ abaturage. Ni ibitero uyu mutwe uvuga ko byabereye mu duce rwa Mweso,Mpati na […]