Browsing yearly archive

2024

Ndayishimiye yashishikariye gukuraho Perezida Kagame

Evarsite Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi yunze amaboko na Tshisekedi wa Congo mu mushinga bafite ngo wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ubwo kuri iki Cyumweru yari mu kiganiro n’Itangazamakuru mu Mujyi wa Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise “Kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa.” […]

APR FC yatsinze Derby y’Umutekano

Ikipe ya APR FC, yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru guhera Saa kumi n’ebyiri z’ijoro, ndetse unitabirwa ku kigero cyari gishimishije. Ikipe y’Ingabo yaje gukina idafite rutahizamu Victor Mbaoma nanubu utarakira imvune yagiriye muri Mapinduzi Cup, […]

Musanze: Ababyeyi bakurikiranyweho kwica umwana wabo

Ababyeyi babiri batuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu, bakurikiranyweho gukubita umwana wabo bikamuviramo urupfu, bamuziza ko babuze amafaranga ibihumbi icumi, bagakeka ko ari we wayatwaye. Ni amakuru yamenyekanye kuwa Gatanu tariki ya 19 Mutarama 2024, ubwo abaturage bo muri ako gace bavuze ko ababyeyi b’uwo mwana bamusanze ku […]

Kamonyi: Abagizi ba nabi batemye insina z’uwarokotse Jenoside

Mu karere ka Kamonyi, abagizi ba nabi bataramenyekana,batemye insina z’uwarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi. Umugabo witwa Ndugunimungu Jean Leonard warokotse, yatemewe insina zari ziherereye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagali ka Nkingo. Ndugunimungu w’imyaka 35 uhagarariye barumuna be babiri  barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asanzwe aba mu mujyi wa Muhanga mu […]

Hanyomojwe ibivugwa ko Covid-19 yagarutse mu Rwanda

Abanyarwanda basabwe kudaha agaciro ibihuha bikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagarutse, bivuye ku bwiyongere bw’ibicurane bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu. Ibicurane byinshi byiganje hirya no hino mu Gihugu, aho abantu baribwa umutwe bakanahinda umuriro bakaba banacika intege. Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko mu byumweru bya […]

Rusizi: Inzu y’ufite ubumuga yahiye irakongoka

Inzu y’umuturage witwa Nyirahabiyambere Mwadjuma ufite ubumuga bwo kutabona yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Byabaye ku mugoroba wo ku Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Mbagira, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe. Abaturage bagerageje kuzimya uwo muriro biba iby’ubusa, hiyambazwa Kizimyamwoto yakoze akazi ko gutuma iyo nzu idakongeza izindi. Umuyobozi w’Akarere ka […]

Musanze: Ba Gitifu b’utugari bahawe moto zidakangwa n’imisozi

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandukanye tugize Akarere ka Musanze, bahawe moto nshya zidakangwa n’imisisozi zizajya ziborohereza ingendo mu kazi kabo ka buri munsi. Bazihawe kuri uyu wa 20 Mutarama 2024 maze basabwa kudasubira inyuma mu mihigo cyane bakemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Aba barushingangerero bahawe inyoroshya ngendo za moto, nabo bahize kurushaho kunoza akazi kabo […]

Icyihishe inyuma y’umusaruro nkene wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje gutsindwa umusubirizo, umwuka uyirimo urabemerera kuba bari aho bari kugeza ubu. Mu minsi ine gusa, ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutsindwa imikino ibiri irimo uwo yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 2-0 muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro n’uwo yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0 ku munsi wa 17 wa shampiyona. Mbere yo […]

Tshisekdi yaciye agahigo, kurahira kwe kwitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 18-AMAFOTO

Félix Tshisekedi Tshilombo yarahiriye kuyobora  Republika ya Demokarasi ya Congo , manda ye ya kabiri, nyuma y’amatora yaranzwe n’akajagari, yizeza  umutekano na demokarasi Abanye-Congo. Ni umuhango wabereye muri sitade ya Martyrs yo mu mujyi wa Kinshasa, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 18  na za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ndetse n’intumwa zo mu bihugu bitandukanye. Agiye […]

Peter Kamasa yiteguye gukorana amateka na APR WVC

Nyuma yo guhabwa akazi mu kipe ye nshya, umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Volleyball Club,Peter Kamasa, yatangaje ko ikipe ye yiteguye bwuma shampiyona ya 2024 ndetse we n’abakinnyi be biteguye gutanga byose bakegukana igikombe. Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, ni bwo shampiyona y’umukino ya Volleyball mu bagabo n’abagore, yatangiye. […]