Browsing yearly archive

2024

FERWAFA yazamuye ibihembo bihabwa amakipe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryafashe umwanzuro wo kuzamura ibihembo bihabwa amakipe mu byiciro bitandukanye. Uyu mwanzuro wemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba Ferwafa tariki ya 13 Mutarama 2024. Ingengo y’Imari y’ibihembo muri uyu mwaka, ni miliyoni 158 Frw akubiyemo ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye no guhemba amakipe. • Uko ibihembo […]

Handball: U Rwanda rwongeye kugarikwa mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball iri gukina imikino y’Igikombe cya Afurika mu gihugu cya Misiri, yatsinzwe umukino wa Kabiri na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DR Congo. Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Cape Verde, umukino wa Kabiri na wo ntiwahiriye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Agace ka mbere k’umukino w’uyu munsi, karangiye DR […]

Joseph Kabila ntazitabira irahira rya Tshisekedi

Joseph Kabila wahoze ari umukuru w’igihugu wa RD Congo kuri ubu akaba ari Umusenateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Felix Tshisekedi uteganijwe kuri uyu wa gatandatu. Ni umuhango uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye uzaba ku wa 20 Mutarama 2024 kuri Stade des Martyrs i Kinshasa. Joseph Kabila yari yatumiwe muri uyu […]

Ababaruramari basabwe kugira uruhare mu misoro mishya yavuguruwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) n’abacungamari b’umwuga bibumbiye mu kigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), basabye ababaruramari kwitwara nk’abajyanama mu misoro mu buryo bwo gushyira mu bikorwa imisoro mishya iheruka kuvugururwa mu Rwanda. Ibi babikanguriwe mu biganiro bibaye ku nshuro ya 13 bihuza urugaga rw’Ababaruramari babigize umwuga, ICPAR (Institute of Certified […]

Antoinette Rehema yahumurije imitima itentebutse- VIDEO

Nyuma y’igihe gito Antoinette Rehema ashyize hanze indirimbo nshya yise “Kuboroga” kuri ubu azanye indi ndirimbo nshya yise “Ibinezaneza”. Ni indirimbo isingiza Imana ishimangira ko imirimo yayo yivugira. “Ibyo wadukoreye byaduhaye inkuru, tuzahora tubwira abantu ineza watugiriye. Yaduhaye Ubuhamya tuzahora tubwira abantu”. Ayo ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Antoinette Rehema. […]

Umunya-Gabon wakiniye Kiyovu yabonye ikipe muri Ligue 1

Shavy Warren Babick waciye mu Rwanda mu kipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye ikipe ya Toulouse FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, Ligue 1. Inkuru ivuga ko uyu munya-Gabon yasinyiye Toulouse FC ikina muri shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, yatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter. Shavy […]

Kicukiro: Umusore ukekwaho ubujura yishwe arashwe

Umusore ukekwaho ubujura yarasiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga nyuma yo gufatwa yagiye kwiba muri kompanyi ya Real Contractors. Uyu musore yarashwe ahagana saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija aho Real Contractors , ifite ibikorwa bitandukanye birimo ibyuma by’imodoka,arashwe n’Ikigo gicunga umutekano […]

Aragisha inama: Umugore bamaranye amezi ane yafashe icyumba cye

Nyuma y’amezi ane ashinze urugo ariko akaba afite imbogamizi z’uko umugore akora ibyo yishakiye yamubaza impamvu akamwuka inabi, umwe asigaye arara mu cyumba cye, umugabo yamwandikira n’ubutumwa ntabusubize. Uyu mugabo avuga ko amaze amezi ane ashyingiwe n’umukunzi we imbere y’amategeko, Itorero n’imiryango bibihesha umugisha. Avuga ko mu ntangiriro yakundanye n’umukobwa amubwira ko yabyaye umwana umwe […]