Browsing yearly archive

2024

Angola yirukanye ku butaka bwayo abanye-Congo 200

Abanye-Congo babarirwa kuri 200 birukanwe ku butaka bwa Angola, nyuma y’igihe baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, baregwa kandi gucukura “Diyama” ya Angola mu buryo butemewe. Abirukanwe bageze ku mupaka wa Kamako, ku birometero 150 by’Amajyepfo y’Intara ya Tshikapa (Kasaï) ku wa 17 Mutarama 2024. Sosiyete sivile ya Kamako ivuga ko birukanwe muri […]

Ibyihariye ku ibagiro rya kijyambere ry’inkoko ryubatswe I Rutsiro

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati hubatswe ibagiro rigezweho ry’inkoko hagamijwe korohereza abakora ubworozi bw’iri tungo mu buryo bwa kinyamwuga kubona inyama zibazwe mu buryo bwizewe.  Ni ibagiro  ry’ikigo JFILEWO Company Ltd,ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 150 frw. Riri mu Murenge wa Mushubati,rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira inkoko 500 buri munsi. Rigira veterineri uhoraho […]

Kepler VC yaguze Mutabazi wari wahagaritse gukina

Ikipe ya Kepler Volleyball Club izaba ari nshya muri shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka, yemeje ko yamaze gusinyisha Mutabazi Yves wari umaze umwaka asa n’uwahagaritse gukina uyu mukino. Mutabazi ugarukanye imbaraga nk’uko abivuga, yasinyiye ikipe ya Kepler VC nyuma yo kugera mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki 17 Mutarama 2024. Uyu mukinnyi wari ukumbuwe n’abakunzi […]

Uganda: Urugo rwa Bobi Wine rwagoswe n’inzego z’umutekano

Inzego z’Umutekano za Uganda zongeye gufungira mu rugo, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mutarama 2024, abasirikare n’abapolisi ba Uganda bazindutse bagose urugo rwa Robert Kyagulanyi usanzwe uri no mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Kuri […]

Sukhoi ya Uganda yarashe abasirikare ba Congo

Abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi y’Ingabo za Uganda. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri ahagana saa moya z’igitondo ku muhanda wa Eringeti-Komanda muri Ituri. Chimpreports yo muri Uganda ivuga ko umusirikare umwe wa Congo yacitse amaguru n’amaboko mu gihe abandi benshi […]

Ruhango: Abanyeshuri basaga 70 bo mu Ndangaburezi barwariye rimwe

Abanyeshuri 72 bo muri GS Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, barware rimwe, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi ndwara atari icyorezo ahubwo ari ibicurane byandura kandi bivurwa bigakira. Ni indwara yatangiye kugaragara kuri aba banyeshuri biga muri GS Indangaburezi mu minsi ibiri ishize. Bamwe muri abo banyeshuri biga mu myaka itandukanye twasanze bari mu busitani bw’Ikigo […]

Pakistan yateye ibisasu muri Iran

Ku wa kane, Pakisitani yagabye ibitero bya misile byo kwihorera muri Irani, nyuma y’iminsi ibiri irashe ku butaka bw’icyo gihugu. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakisitani yavuze ko abantu benshi biciwe mu ntara ya Sistan-Baluchistan. Ibitangazamakuru bya leta ya Irani byo bivuga ko abantu icyenda bishwe biturutse kuri ibyo bitero. Pakistani yavuze ko ibitero byayo byibasiye […]

Ibivugwa ku rupfu rw’intare 2 zakomotseho izindi ziri muri Pariki y’Akagera

*Iyi nkuru irimo byinshi byihariye ku mibereho y’intare no gusaza kwazo  Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko Intare ebyiri zari zimaze imyaka umunani zigaruwe muri iyi Pariki, ziherutse gupfa mu mpera za 2023, bitewe n’izabukuru. Muri izo ntare zapfuye harimo iyitwa  Ntwali,  ikaba ipfuye ifite imyaka 13 n’indi yitwa Ngangari, yapfuye ifite imyaka 12. Ubuyobozi […]

Rusizi: Umwarimu yarumye umugore we ugutwi

Umugabo wigisha muri GS Ntura yarumye umugore we ugutwi, abaturanyi batabaye basanga uwo mugore avirirana amaraso no ku munwa w’uyu mugabo hariho amaraso. Amakuru umuseke wamenye ni uko uriya mugabo yarumye igice cy’ugutwi k’umugore we akagikuraho. Uyu mugabo witwa Shema w’imyaka 34, umugore we w’imyaka 30, na we akora mu burezi, ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri […]