Browsing yearly archive

2024

RDC: M23 yemeje iraswa ry’abakomanda bayo babiri

Umutwe wa M23 binyuze mu muvugizi wayo, wasohoye itangazo ryemeza urupfu rw’abakomanda bawo babiri baguye mu bitero. Kuwa  Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, M23 yagabweho ibitero n’ingabo za leta ya Congo,FARDC, mu bice isanzwe igenzura. Mu itangazo, Laurence Kanyuka, uvugira uyu mutwe mu bya politiki, ashinja leta ya Kinshasa kurenga ku bwumvikane bw’agahenge bwagezweho […]

Thierry Froger yigaramye ibyo kugura abakinnyi muri APR

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Thierry Froger, yahishuye ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu igurwa ry’abakinnyi iyi kipe ifite n’abato iteganya kugura. Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2023-2024 utangira, ikipe y’Ingabo yagiye ku isoko igura abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga nyuma y’imyaka myinshi ikinisha Abanyarwanda gusa. Uretse kugarura abakinnyi b’abanyamahanga, APR FC yahise inahindura […]

Kiyovu yagaritswe, APR yigaranzura AS Kigali

Mu mikino ibanza ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro, yasize ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe na Gorilla FC, mu gihe APR FC cyera kabaye yakuye intsinzi kuri AS Kigali. Imikino ibanza ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro, yabimburiwe n’uwo Rayon Sports yatsinze Interforce FC ibitego 4-0 ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024. Indi mikino yagombaga kuba ku […]

Sitting Volleyball: Amakipe y’Igihugu yatangiye umwiherero utegura urugendo rwa Nigeria

Mu kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball, kizabera mu gihugu cya Nigeria, u Rwanda rwatangiye umwiherero witegura urwo rugendo. Uyu mwiherero watangiye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, urimo amakipe y’Igihugu yombi, abagabo n’abagore. Uyu mwiherero uzafasha gukarishya abakinnyi ku mpande zombi, kugira ngo bazajye mu gikombe […]

Volleyball: Amb. Alfred Gakuba yagiriye inama FRVB

Uwahoze ari Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Misiri, Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa, yagiriye inama Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, yo gushora mu bakiri bato hagamijwe iterambere ry’uyu mukino. Uko imyaka ishira, ni ko umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, ukomeza kugenda utera imbere yaba imbere mu Gihugu no ku rwego Mpuzamahanga. Ibi […]

Ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru

Abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye n’abandi bafite andi mapeti, basoje imyitozo yo ku rwego rwisumbuye bari bamazemo amezi arindwi. Iyi myitozo yari imaze  amezi arindwi ibera mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe yasojwe kuri uyu wa Gatatu. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uhagarariye muri uyu muhango, […]

Hatangijwe uburyo bushya bwo kurandura igwingira mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangije gahunda nshya yo gutanga inyunganiramirire ikomatanyije ku babyeyi batwite, no kumenyekanisha imirongo ngenderwaho ku mirire y’abana bari mu kigero cyo kwiga, ingimbi n’abangavu. Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, ku Bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero. Itangizwa ry’iyi gahunda ryabimburiwe n’ibikorwa bitandukanye birimo guha […]

Muhanga: RCA yanenze Koperative iyoborwa nk’akarima k’umuryango

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative(RCA) buvuga ko butazemera ko  Amakoperative ayoborwa n’abakomoka mu Muryango umwe. Ibi Ubuyobozi bwa RCA bwabivugiye mu biganiro byabahuje n’Abasenateri, Inzego z’Akarere ka Muhanga n’abahagarariye abahinzi mu makoperative. Muri ibi biganiro,  Umuyobozi Mukuru wa RCA Dr Mugenzi Patrice avuga ko bafite ingero za Koperative iyobowe n’abantu bo mu muryango […]

Nyamasheke: Impungenge ku baturage bamaze amezi atanu batabikuza muri banki

Bamwe mu banyamuryango b’Ikigo cy’Imari iciriritse cya ‘Umurimo Finance Ltd’ ishami rya Kagano mu karere ka  Nyamasheke, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hashize amezi atanu bajya kubikuza amafaranga yabo ntibayahabwe. Aba baturage babwiye UMUSEKE ko ari ikibazo cy’ihuzanzira (connection)ridahari, bibaza aho bipfira mu gihe kubitsa byo  bikunda. Umwe mu baturage avuga ko yangiwe kubikuza amafaranga […]

U Rwanda rwatangiye nabi mu Gikombe cya Afurika cya Handball

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatangiye igikombe cya Afurika kirimo kubera mu Misiri, itsindwa na Cape Verde ibitego 52-27. Wari umukino wa mbere w’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2024 kirimo kuba ku nshuro ya 26, akaba ari inshuro ya mbere u Rwanda kandi rwari rukitabiriye. Ni igikombe cyatangiye uyu munsi aho kirimo kubera […]