Browsing yearly archive

2024

RDF yemeje urupfu rw’umusirikare wa Congo warasiwe i Rubavu

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru y’urupfu rw’umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, warasiwe i Rubavu. Ahagana saa saba n’iminota 10 z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 nibwo abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda. Umwe muri abo basirikare yarashwe ubwo yarasaga ku bamuhagaritse, abandi basirikare […]

Umusirikare wa Congo winjiranye imbunda mu Rwanda yarashwe

Abasirikare batatu ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo barenze umupaka baza mu Rwanda, babiri muri bo baje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe mugenzi wabo wari ufite imbunda yarashwe agapfa ubwo yageragezaga kurwana akoresheje imbunda. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama, 2024 hafi y’umupaka uhuza u Rwanda […]

Ntabwo tukiri abo kwigishwa gutora utugirira akamaro- Abanya-Musanze

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze mu kanyamuneza kenshi bahamya ko batakiri abo kwigishwa kwitorera abayobozi bababereye kandi babafitiye akamaro, ahubwo ngo bamaze gusobanukirwa umuyobozi nyawe bakeneye, ndetse n’amahitamo yabo azabasunikira ku muyobozi nyawe ubereye u Rwanda bifuza.   Aba baturage kandi bavuga ko kuri bo igikorwa cy’amatora ngo bagifata nk’ubukwe bukomeye […]

KRG The Don ukunzwe muri Kenya ategerejwe i Kigali

KRG The Don umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Kenya ategerejwe i Kigali mu bikorwa bitandukanye birimo gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda. KRG The Don ni umwe mu bahanzi umuziki wahiriye muri Kenya aho afite abakunzi benshi ndetse n’ifaranga. Usibye ibikorwa by’ubuhanzi anashora mu bukerarugendo, ubwubatsi, ingendo, amahoteli n’ibindi. Kuwa 11 Mutarama 2024 KRG The […]

Rulindo: Amayobera ku munyeshuri wapfuye bitunguranye

Umunyeshuri witwa Niyomufasha Marie w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri, mu ishuri rya G.S Binaga ryo mu Murenge wa Mbogo, yafashwe atitira akubita umunwa ku ntebe, ajyanwa kwa muganga yasenzekaye, yitaba Imana. Ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2024, saa saba z’amanywa ni bwo Niyomufasha yafashwe n’ubwo burwayi bw’amayobera, yihutanwa kuri poste de Sante […]

Musanze: Ushinzwe umutekano mu Mudugudu arashinjwa kurigisa Miliyoni 60 Frw

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mutaboneka,Akagari ka Kavumu,Umurenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, barashinja ushinzwe umutekano mu Mudugudu kurigisa miliyoni 63Frw, bari bizigamye ngo bazagabane. Aba baturage babwiye Radio/TV1 ko mu mwaka wa 2023uyu muyobozi  yabatwaye amafaranga bagombaga kugabana mu itsinda rigizwe n’abantu 400. Umwe yagize ati “Twavuze yuko mu kwezi kwa […]

Uganda: Miliyoni 20 Ugsh zashyiriweho uzafata uwarashe  Pasiteri Bugingo

Polisi ya Uganda mu ishami rushinzwe iperereza, ryashyiriyeho  akayabo ka miliyoni 20 y’amashilingi ya Uganda ku muntu uzayifasha gufata ukekwa kurasa Pasiteri Aloysius Bugingo ndetse akica umurinzi we witwa  Richard Muhumuza. Polisi ya Uganda ivuga “ko uzatanga amakuru azahabwa igihembo gishimishije bityo akwiye kumenyesha abayobozi akoresheje telefoni 0741111333 cyangwa akagera ku bashinzwe iperereza ryihariye CID […]

Dr Rutunga agomba kubazwa ubwicanyi abajandarume bakoreye muri ISAR

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Dr. Rutunga agomba kuryozwa abajandarume yazanye muri ISAR Rubona bakica abatutsi Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i  Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwakomeje kumva urubanza ruregwamo Dr. Venant Rutunga uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside. Kuri uyu wa 15 Mutarama 2024 Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr.Rutunga uregwa nk’umuntu watanze […]

Perezida wa Rayon yasabye amafaranga Leta y’u Rwanda

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Rtd Captain Uwayezu Jean Fidèle, yibukije Leta y’u Rwanda ko iyi kipe ari abana nk’abandi bakeneye ubufasha bwa yo. Kuri uyu wa mbere ku Biro by’ikipe ya Rayon Sports, habereye ikiganiro n’abanyamakuru, cyagarutse ku bibazo bimaze iminsi muri iyi kipe birimo n’icy’umutoza Muhamed Wade. Mu byo ubuyobozi bw’iyi kipe bwagarutseho, […]