Browsing yearly archive

2024

Kenny Sol yasezeranye n’inkumi ikubutse mu Bushinwa- AMAFOTO

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Kunda Alliance Yvette bitegura kurushinga. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2023 mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge. Ni nyuma y’amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga na Kunda yishimiye kwambikwa impeta na Kenny Sol. […]

Huye: Umusore yatemye umukecuru bimuviramo urupfu

Umusore wo mu karere ka Huye witwa Ndiramiye Jean akurikiranyweho kwica atemye umukecuru yasanze mu nzira akamwadukira ntacyo bavuganye. Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Gasongati mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye. Nyakwigendera watemwe n’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 38 yitwaga Mukandaga […]

Ruhango: Kaminuza ya UTB irizeza abahiga kubabonera akazi

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Kaminuza y’Ubukerarugendo Ishami rya Ruhango, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB bwijeje abanyeshuri bahiga kubabonera akazi. Uwashinze ishuri rya UTB, Mukarubega Zulfat avuga ko abanyeshuri bateganya kuhiga bazahabwa imirimo mu rwego rwo kurwanya no guhangana n’ikibazo cy’Ubushomeri mu rubyiruko. Mukarubega avuga ko igitekerezo cyo gutangiza ishami ry’Ubukerarugendo mu Karere ka Ruhango, cyamujemo […]

Mussa Esenu ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, rutahizamu ukomoka muri Uganda, Mussa Esenu yamaze gutandukana n’iyi kipe yaguze abataha izamu babiri. Mu minsi ishize, ni bwo havuzwe amakuru y’ibiganiro byari hagati y’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports na Mussa Esenu, byaganishaga kumwongerera amasezerano. Uyu munya-Uganda utaragize igikundiro muri iyi kipe, yamaze gutandukana na […]

Umunyarwandakazi uregwa gushaka kwica umuzungu yarekuwe by’agateganyo

Umunyarwandakazi uvugwa mu mugambi wo gushaka kwica inshuti y’umunyamahanga, yarekuwe by’agateganyo n’urukiko rwa Milimani muri Kenya, nyuma yo gutanga ingwate y’amashilingi ibihumbi 200. Uwineza Antoinette w’imyaka 43, ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwica umugabo ukomoka mu Busuwisi no kumwiba amadolari y’Amerika 850. Urukiko rwanarekuye musaza we witwa Kwizera Eddy w’imyaka 25 ushinjwa ubufatanyacyaha, akaba na we […]

Impuguke za ONU zavuze uko ingabo z’u Burundi zikorana n’abarimo FDLR

Icyegeranyo cyashyikirijwe Inama nkuru ya ONU kivuga ko ingabo 1070 z’igisirikare cy’u Burundi zambaye umwambaro wa FARDC, zinjiye rwihishwa muri RD Congo gufatanya n’abarimo FDLR, Wazalendo n’abandi mu kurwanya umutwe wa M23. Ni icyegeranyo cyanditswe ku wa 30 Ukuboza 2023, kivuga ko igisirikare cy’u Burundi (FDNB) gifasha icya DR Congo mu rwego rutari urw’ingabo za […]

Impunzi zo muri Gaza mu nzira zo kujyanwa muri Congo

Leta ya Israel iratangaza ko iri mu biganiro n’ibihugu bitandukanye kugira ngo byakire abahunze agace ka Gaza kagizwe umuyonga n’ibisasu bihaterwa umusubirizo.   Igice kinini cya Gaza ubu cyabaye amatongo nyuma y’ibisasu by’urutavanaho by’igisirikare cya Israel, intambara muri Gaza imaze kugwamo abarenga ibihumbi 22 nk’uko leta ya Hamas itegeka Gaza ibivuga.   Abantu bagera kuri […]

FERWAFA izakoresha asaga miliyari 10 Frw muri uyu mwaka

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryagaragaje Ingengo y’Imari izakoresha muri uyu mwaka, ikabakaba miliyari 10 Frw. Iyi Ngengo y’Imari Ferwafa izakoresha, izagaragarizwa mu Nteko Rusange Idasanzwe biteganyijwe ko izaba mu mpera z’iki Cyumweru. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2024 izaba ingana na 9.932.725.243 Frw. Iyi Nteko rusange Idasanzwe […]