Browsing yearly archive

2024

Sunrise FC yasuye Perezida wa yo

Nyuma yo kugirwa umwere ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa rubanda, abakozi b’ikipe ya Sunrise FC barimo abakinnyi n’abatoza, basuye Hodari Hilary uyobora iyi kipe bamusezeranya kuzatsinda Police FC. Tariki ya 4 Ukuboza 2023 ni bwo Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’ibiyakomokaho i Nyagatare, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative] akaba na Perezida wa Sunrise […]

Musanze FC yatandukanye n’abarimo Kakule Mugheni

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze, yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu barimo Kakule Mugheni Fabrice. Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda, yatangaje ko abo bakinnyi barimo Nicholas Ashade, Kakule Mugheni Fabrice na Yaya Mangala Jonathan. Aba bose bashimwe n’ikipe ku mirimo bayikoreye, ndetse bifurizwa ishya n’ihirwe ahandi bazabona akazi. […]

‘Imana ikojeje isoni satani ‘ Pasiteri Bugingo uherutse kuraswa

Pasiteri Bugingo Alyosius uyoboye itorero rya House of Prayer Ministries, ryo mu mujyi wa Kampala , muri Uganda, yatangaje ko Imana yashatse kumuha amahirwe yo kuyikorera. Pasiteri Aloysius Bugingo uzwi cyane kubera gushyigikira Gen Muhoozi Kainerugaba na Perezida Museveni yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo umuntu wari kuri moto yarasaga imodoka yarimo we […]

Guy Bukasa yatangiye akazi mu kipe nshya (AMAFOTO)

Nyuma yo gusinya amasezerano mu kipe ya AS Kigali, Umunye-Congo, Guy Bukasa yatangije imyitozo muri iyi kipe izaba ari nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Mu minsi ishize ni bwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kubona umutoza mushya usimbura Casa Mbungo André, wari wasezeye kuri izo nshingano. Guy Bukasa wahawe aka kazi, […]

Gicumbi: Umukozi w’Umurenge yatabawe ashaka kwiyahura

Umukozi w’Umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi yabwiye umugore ko yakwiyahura, polisi iratabara. Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Habakurama jean Paul w’imyaka 41,ushinzwe kwakira abantu (Customer care) mu biro by’Umurenge wa Ruvune, yakangishije umugore we basanzwe bafitanye amakimbira ko yakwiyahura. Uwaduhaye amakuru avuga ko mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2024,  uyu mugabo […]

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2024 hateganyijwe imvura nyinshi, gisaba abaturage kwitwararika. Mu kiganiro na RBA,Umuyobozi  wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi,yavuze ko uku kwezi kwa mbere (Mutarama) kuzarangwa n’imvura nyinshi izagwa cyane mu bice byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yagize ati “Muri uku kwezi kwa Mbere,hari […]

Uganda: Uhirimbanira uburenganzira bw’abatinganyi yatewe ibyuma

Steven Kabuye, Umunya-Uganda uzwi cyane mu guhirimbanira uburenganzira bw’abatinganyi, yatezwe igico n’abantu bataramenyekana bamutera ibyuma. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo Kabuye yajyaga ku kazi, nibwo yategerewe n’abo bantu nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe yashinze. Iryo shyirahamwe ryanditse ku rubuga rwa X ko “Amerewe nabi cyane” basaba amasengesho ngo abashe gukira. Amashusho yanyujijwe ku rubuga […]

Uwafunzwe azira dosiye y’abapfuye bakorera RAB aridegembya

NYANZA: Umukozi wa RAB watawe muri yombi akekwaho uburangare mu rupfu rw’abantu bane bakoreraga RAB yitabye ubushinjacyaha bumufatira icyemezo. Mu mpera za Ukuboza 2023 mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza habaye impanuka yabateraga ikiraka muri RAB maze abantu bane bahita bapfa ubwo bariho bakora moteri baguye mu kigega aho […]