Browsing yearly archive

2024

U Rwanda rushobora kuzakira abimukira 33,000 bavuye mu Bwongereza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira barenga 33,000 nk’uko byagaragaye mu mibare yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mutarama 2024. Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko hamaze kuboneka abimukira 33,085  binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka […]

Abayobozi ba AS Kigali bagiranye umusangiro n’abakinnyi (AMAFOTO)

Mu rwego rwo kwitegura neza imikino yo kwishyura ya shampiyona no kwakira abakozi bashya b’ikipe, abayobozi ba AS Kigali basangiye n’abakozi bose b’ikipe. Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, kibera mu gace k’i Nyamirambo. Abayobozi babanje kwakira umutoza mushya, Guy Bukasa n’umunyezamu, Hakizimana Adolphe, ndetse bahabwa ikaze mu kipe ya […]

Nyanza: Abantu babiri bakurikiranyweho kwica umukecuru

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umukecuru wari mu kigero cy’imyaka 75 wari utuye mu Karere ka Nyanza. Byabereye mu Mudugudu wa Nyamayaga, mu Kagari ka Shyira, mu Murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza ku itariki ya 01 Mutarama, 2024 (ku munsi mukuru w’Ubunani). UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera Mukangango Fraunie w’imyaka 75 […]

AMAFOTO: Munyakazi Sadate n’umuryango we bakomeje kuryoherwa n’ibiruhuko

Uwahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’umuryango we, bakomeje kugaragaza ko baryohewe n’ibiruhuko barimo. Mu minsi isoza umwaka, abantu b’ingeri zitandukanye bafata ibiruhuko n’imiryango ya bo, mu rwego rwo kwishimira ibyo baba bagezeho. Munyakazi Sadate uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yifashishije amafoto akomeje gushyira kuri X yahoze yitwa Twitter, agaragaza ko we n’umuryango […]

RDF ihagaze neza mu nshingano zayo – Umuvugizi wungirije w’igirikare cy’u Rwanda

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yahumurije Abanyarwanda ababwira ko bakwiye gukomeza ibikorwa by’iterambere, badakwiye guhungabanywa n’amagambo avugwa na bamwe mu bayobozi bakuru bo muri Congo. Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Félix Antoine Tshisekedi ubwo yiyamamaza ku mwanya wa Perezida, yabwiye abarwanashyaka be ko badakwiriye kugira ubwoba kuko […]

Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yasandaye igihaguka ku kibuga

Kajugujugu y’igisirikare cya Uganda yasandaye igihaguruka ku kibuga ahitwa Ssaka Airfield, mu gace kitwa Kitcwamba. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri mu mudugudu wa Nyamisigiri, agace ka Kitcwamba mu Karere ka Kabarole. Ababibonye bavuga ko iyo kajugujugu yari igiye muri Congo isandara igihaguruka ahitwa Ssaka Airfield. Bikekwa ko iyi kajugujugu yabanje kugonga igisenge cy’inzu, […]

Umunyarwandakazi yavuzwe mu mugambi wo kwica “Umuzungu w’inshuti ye”

Inkuru ya Uwineza Antoinette bita Uwababyeyi Micheline ikomeje kugarukwaho cyane muri Kenya, uyu mugore yafashwe n’abashinzwe umutekano biyoberanyije, akaba yari yabahaye akazi ko kwica Umuzungu w’inshuti ye. Uwineza muri Nzeri 2020 Urukiko rw’ubujurire rw’i Nairobi muri Kenya, rwari rwategetse ko arekurwa rumaze kumuhanaguraho icyaha cyo kwica Umunyarwandakazi Uwambaye Winnie, wagaragaye yishwe, bigakekwa ko Uwineza yamwishe […]

Indege yafashwe n’inkongi iragurumana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 2 Mutarama 2024, indege ya Japan Airlines yafashwe n’inkongi ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege cya Haneda  mu mujyi wa Tokiyo, mu Buyapani. Amashusho yasakajwe na televiziyo  ya NHK yerekana umuriro uva mu madirishya y’indege no munsi yayo. Reuters  ivuga ko abagenzi bose 379 bakuwe mu ndege ari […]