Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid Africa, wiyemeje kurandura burundu ibura rigaragara muri bamwe mu barwayi, watangije igikoni kigezweho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 600 y’u Rwanda.
Ni igikoni cyafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2025.
Iki gikoni cyitiriwe Mike Stenbock Gemura kitchen, cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’Umuryango Solid Africa, usanzwe ugemurira abarwayi badafite ubushobozi.
Uyu muryango uvuga ko abarwayi benshi bari mu bitaro bagorwa no kubona ifunguro, n’abaribonye ugasanga ritujuje intungamubiri zatuma umurwayi akira.
Aho niho wahereye utangira kujya ugemura ibiryo mu bitaro bimwe byo mu Rwanda, aho mu myaka 14 umaze ukora, watanze amafunguro arenga miliyoni umunani ku barwayi ibihumbi magana arindwi mu Bitaro bitandatu by’uturere, ndetse n’ubu hakaba hatangwa amafunguro ibihumbi 20 ku munsi.
Iki gikoni cyafunguwe muri CHUK kizajya gitanga amafunguro ibihumbi umunani ku barwayi ndetse n’abandi bagana ibi bitaro.
Nsanzabaganwa Jean amaze amezi atanu arwaje umurwayi avuga ko gutangiza iki gikoni bigiye kubafasha kubona amafunguro bitabagoye.
Ati ” Harimo abatirukaga za Rusizi, Nyagatare, urumva kugira ngo imiryango yabo ibagemurire byari bigoye. Ibyo kurya tubibona Gatatu ku munsi kandi ku bintu.”
Mukampazimaka Donatha wo mu Karere ka Ngoma nawe avuga cyari ikibazo gikomeye guturuka mu Ntara ukaza kurwarira cyangwa kurwariza i Kigali utahafite abakugemurira.”
- Advertisement -
Ati ” Nk’umubyeyi wabyaye yabuze amashereka bakamuha amata, udafite ubushobozi bakamugurira ibikoresho by’umwana. Turarya kurusha no mu rugo n’Ubunani barabuduhaye.”
Umuyobozi w’Umuryango Solid’Africa, Isabelle Kamaliza, avuga ko hari benshi batishoboye bajya mu bitaro ntibabone ababitaho bitewe n’impamvu zirimo n’uko barwariye kure y’aho bakomoka, bigatuma batinda gukira kuko nta mafunguro akenewe babona.
Ashimira Leta y’u Rwanda yabaye hafi uyu muryango mu bihe bitandukanye n’inkunga ugenda uhabwa n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwa by’ubugiraneza bakora birusheho gutanga umusaruro no gutabara ubuzima bw’abatishoboye.
Ati ” Nizera ko ibyo kurya ari ubuzima, nizera ko ibyo kurya ari urukundo.”
Yongeraho ko “Kubona igikoni bizatuma abarwayi babona ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bigere ku murwayi vuba.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Zachée Iyakaremye avuga ko imiryango ya kure yagorwaga kugezwaho ibyo kurya n’abari hafi bikaba byarabageragaho byatakaje umwimerere.
Yongeyeho ko muri uyu mwaka bazafungura igikoni kigezweho mu Bitaro bya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi n’ibya Nyamata mu Karere Bugesera kugira ngo abarwayi babone amafunguro yujuje intungamubiri.
Ati ” Hari ibyo kurya byujuje ubuziranenge buri murwayi azajya afatira Ubuntu, uwatanze ‘komande’ yihariye azajya yongeraho amafaranga macye”.
Avuga ko ibitaro birimo ibikoni nk’ibi nta bindi biryo bizongera kwinjiramo kuko bazajya bahabwa ibyo ndetse n’abarwaza bakazajya nabona aho bagurira amafunguro hafi.
Umuryango Solid’Africa kandi ufasha abarwayi mu kubagurira imiti itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Sante’, isuku, gufasha abarwayi kubona amazi meza, kubaha amatike yo gutaha bamaze gukira ndetse hari na gahunda yo gushyiraho utuzu tw’aho abana bakinira.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ko mutatweretse icyo gikoni uko kimeze