Rulindo: Habereye impanuka ikomeye y’imodoka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Imodoka ya sosiyete ya International itwara abagenzi yakoze impanuka mu murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo, ubwo yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Musanze.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabyemereye UMUSEKE.

ACP Rutikanga avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda, yari irimo abagenzi 51.

Ati ‘Hari abantu bahasize ubuzima n’abakomeretse. Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka ndetse n’imibare y’abaguye mu mpanuka.’

UMUSEKE wamenye ko iyi mpanuka yahitanye abantu 20, abandi bagakomereka, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

EVENCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW