Inama idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC),yabaye kuwa 6 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga , yemeje ko uyu muryango ukomeza gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yambuwe imwe mu mijyi n’inyeshyamba za M23.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’iyakure, yatumijwe na Dr. Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania akaba anayoboye uyu muryango mu bijyanye na Politiki,Ingabo n’umutekano.
Abandi bayitabiriye harimo Perezida wa malawi Dr. Lazarus McCarthy Chakwera, Hakainde Hichilema, Perezida wa Zambia ,Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Felix Tshisekedi wa Congo.
Dr Samia Suluhu, yavuze ko “ Umuryango wa SAC ugomba gufasha leta ya Congo kandi uzazakora ibishoboka byose kugira ngo bayifashe. Yongeye gushimangira ubufatanye bwa SADC n’abaturage ba DRC mu rwego rw’ubumwe n’ubufatanye.”
Muri iyi nama kandi bihanganishije Afurika y’Epfo,Congo,Malawi na Tanzania zatakaje abasirikare benshi ku rugamba bahanganyemo na M23.
Iyi nama kandi bemeje ko bagomba gukomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo .
Hari amakuru yavugaga ko SADC ifite umugambi wo gucyura ingabo nyuma yaho ingabo zabo zimwe zimanikiye amaboko mu rugamba rwo guhangana na M23.
Umutwe wa M23 kuva wafata umujyi wa Goma, wafashe abasirikare barenga 1000 ba SADC bacungirwa mu kigo cya gusirikare .
Uyu mutwe usaba ko uyu muryango wacyura abasirikare bayo ku neza kandi bagahagarika imirwano .
- Advertisement -

UMUSEKE.RW