Umuhanzi Cyusa Ibrahim, uzwi mu muziki gakondo, yashyize hanze indirimbo yise ‘Muvumwamata’ atangaza ko yayituye nyirakuru wamwinjije mu buhanzi.
Muri iyi ndirimbo, mu nyikirizo aririmba ati: “Izihirwe neza Muvumwamata, ineza yawe ni inzirabwandu, cyambu cy’Imana cy’aheza ntajya agira umwaga muze!”
Mu gitero cya mbere agira ati: “Ndavuga umumararungu mvomaho inganzo, twe bene inganzo tumuririmbire bishyire cyera, ubugwaneza si ubwo yisiga, abatamuzi muzamubwirwa ko ari ikirenga dutezeho abandi.”
Uyu muhanzi yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yitiriye album ye, ko yayituye nyirakuru kuko ari we wamwinjije mu buhanzi.
Ati: “Ni indirimbo natuye nyogokuru, kandi nyogokuru wanyinjije mu buhanzi bwanjye, ni we watumye ntangira kuba umuhanzi, ni uburyo bwo kuyimutura.”
Cyusa Ibrahim avuga ko ‘Muvumwamata’ ari nk’igisingizo yahaye uwo mubyeyi avomaho inganzo.
Ati: “Arabasumba uwejeje Imana, reka twanamize duterana imbabazi, tugutaramire cyane, ituze rigututubikaneho wowe tetero ridateba.”
Cyusa Ibrahim ni umuhanzi uzwi mu muziki gakondo, akaba amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.
Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Umutako’, ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda Nkunda Migabo’, ‘Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ‘Imparamba’, ‘Muhoza wanjye’, ‘Umwiza’ n’izindi.
- Advertisement -
Reba indirimbo Mwumvamata ya Cyusa Ibrahim
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW