Kiyovu Sports yabonye andi manota y’ingenzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, Kiyovu Sports ni ubwa mbere yabonye intsinzi ebyiri zikurikurikirana kuva iyi shampiyona yatangira.

Ku wa 7 Werurwe 2025, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere ku Bagabo.

Urucaca ruri ahabi, rwari rwakiriye Marines FC kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino Abayovu bafataga nk’uwa nyuma ubahesha igikombe, baje kuwukina badafite Twahirwa Olivier Timbo wari wasimbuwe na Niyonkuru Ramadhan hagati mu kibuga.

Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yo ntiyari ifite Mbonyumwami Thaiba wari wasimbuwe na Nizeyimana Mubarak mu gice cy’ubisatarizi.

Ni umukino watangiye amakipe yombi afungura, cyane ko buri yose yari ifite icyo irwanira nta mpamvu yo gukinira inyuma yari ifite.

Ku munota wa 25, abasore ba Rwasamanzi Yves, bari bafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Mubarak ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Jean Irené.

Urucaca nta bwo rwemeye guheranwa n’agahinda ko kubanzwa igitego, kuko ku munota wa 38, Mutunzi Darcy yishyuriye iyi kipe nyuma y’umupira yatereye inyuma y’urubuga rwa Marines FC, maze icyizere kiragaruka kuri aba banya-Mumena.

Amakipe yombi yahise acungana n’iminota yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire, maze bajya kuruhuka ari igitego 1-1.

- Advertisement -

Kiyovu Sports yagarutse mu gice cya kabiri ifite inyota yo kubona igitego cy’intsinzi, ariko abasore ba Marines FC bakomeza kuba beza.

Ku munota wa 68, abatoza b’iyi kipe yo ku Mumena, bakoze impinduka bakuramo Chérif Bayo wavuye mu kibuga ababara urutugu na Mugenzi Cédric, basimburwa na Uwineza Jean Irené na Ishimwe Kevin.

Iyi kipe yatangiye gukina imipira yihuta iciye ku mpande, cyane ko yari ihafite abakinnyi bashobora kuwugumana kandi bakawihutisha.

Ku munota wa 73, Kiyovu Sports yashoboraga kubona igitego, ariko Uwineza atera umupira hejuru nyuma yo kwisanga ari kumwe n’umunyezamu wa Marines FC.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 75, Niyo David yisanze arebana n’umunyezamu w’iyi kipe y’i Rubavu ariko umupira awushyira kure y’izamu.

Urucaca rwagaragaza ibimenyetso byo kubona igitego, rwakomeje kwisirisimbya hafi y’izamu ry’iyo bari bahanganye, ari na ko rubakoresha amakosa menshi.

Marines FC yeretswe ikarita itukura ku munota wa 78 ya Ndombe Vingile wari weretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Mosengo Tansele.

Ibi byatumye igitutu kiyongera kuri iyi kipe itozwa na Rwasamanzi ndetse biyiviramo gutsindwa igitego ku munota wa 87 na Uwineza Jean Irené nyuma y’umupira watinze ku izamu ariko uyu musore abaca mu rihumye awushyira mu rushundura.

Abasore b’i Rubavu bagitsindwa igitego cya kabiri, birunze ku musifuzi nyuma yo kutishimira ibyemezo bye ndetse bashaka no kuva mu kibuga ariko umutoza abasaba kwihangana.

Izi mvururu, zatumye Bigirimana Alfani wa Marines FC, yerekwa ikarita itukura, aho bivugwa ko yasubitse umusifuzi, Ngaboyisonga Patrick n’ubwo umutoza, Rwasamanzi Yves yavuze ko uyu musore we yarenganyijwe.

Umukino warangiye amanota atatu yuzuye atashye ku Mumena, maze Kiyovu Sports yuzuza 18 inganya na Musanze FC iza kwakira Bugesera FC uyu munsi Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane.

Nyuma y’umukino, Rwasamanzi utoza Marines FC, yatangaje ko imisifurire itababaniye neza kuko we ahamya ko mu gice cya mbere hari penaliti bimwe ariko kandi ko umukinnyi we weretswe ikarita itukura atanigeze amwegera.

Ubwo Mutunzi Darcy yari amaze gutsindira Kiyovu Sports igitego cya mbere
Ndombe Vingile ntiyasoje umukino
Marines FC yanyuzagamo ikagora Kiyovu Sports
Mosengo Tansele yagoye Marines FC

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *