Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abashoferi kutirara no kuba maso igihe cyose batwaye ,inagaruka ku mpanuka zimaze iminsi ziba.
Ibi Polisi ibitangaje nyuma yaho mu gitondo cyo kuwa 6 Werurwe 2025, imodoka y’ikamyo yari itwaye ibyuma (fer à betons ), ivuye mu karere ka Musanze yerekeza i Kigali, yageze mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga, ahaheruka kubera impanuka ya bus itwara abagenzi,ikaburiramo abantu benshi, kontineri yavuye kuri iyo kamyo, maze iramanuka muri metero 100 iza gutangirwa n’ibiti.
Bikekwa ko umushoferi yatinze gufata feri, akayifata bitunguranye bigateza impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko muri iyo mpanuka nta muntu waburiyemo ubuzima.
Yongeraho ko abashoferi baba bakwiye kwitwararika no kuba maso igihe cyose batwaye.
Ati “ Nta kibazo kiri tekinike gihari, igihari ni uko aho ari ho hose, impanuka ishobora kuhabera. Ahubwo uburyo abakoresha umuhanda bitwara, batwaye ibinyabiziga. Uko imodoka ishobora gufata feri ipakiye, bitandukanye nuko ishobora gufata feri idapakiye. Iyo ushatse gufata feri mu buryo butunguranye, byanze bikunze ushobora gukora impanuka cyangwa ugateza ikibazo.”
SP Emmanuel Kayigi akomeza agira ati “ Igihe cyose umuntu atwaye imodoka, iyo ushaka guhindura feri, utegura mbere y’igihe mbere yuko ugera hahandi.Ntabwo igikorwa ugikora ari uko wamaze kugera ha hantu nyirizina.”
SP Emmanuel Kayigi yasabye abashoferi kwitwararika.
Ati “Icyo abantu basabwa ni ukwitwararika igihe bari mu modoka batwaye, bakamenya ko imodoka yakora impanuka isaha iyo ari yo yose, n’ahantu aho ari ho hose.” Si muri kaburimbo gusa no mu muhanda w’igitaka.”
- Advertisement -
Polisi ivuga ko abatwara imodoka bakwiye kutadohoka ku ngamba zashyizweho zigamije gukumira impanuka, bagira uruhare mu kwirinda gukorera ku jisho.

UMUSEKE.RW
UBU UYU YANDITSE INKURU YAGEZE AHO IYO MODOKA YAGUYE KUBURYO ABONA IYI ALI FUSO !!