Rwaka n’abungiriza be bakozwe mu ntoki basubira mu kazi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutangaza ko kugaruka muri Rayon Sports WFC bizagorana nyuma yo gusesa amasezerano kubera kudehambwa, umutoza, Rwaka Claude n’abamwungirije, basubiye mu Nzove.

Ku wa 6 Werurwe 2025, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko abatoza b’ikipe ya Rayon Sports WFC, bahisemo gusesa amasezerano bitewe n’ibirarane by’imishahara y’amezi atatu baberewemo, yiyongeraho uduhimbazamusyi tw’imikino itanu batarahabwa.

Nyuma y’amasaha make ibi bibaye, Twagirayezu Thadée uyobora Rayon Sports, yagiranye ibiganiro n’aba batoza ndetse bivugwa ko bahawe umushahara umwe, bemera kwisubiraho ku cyemezo bari bafashe.

Bivugwa ko aba batoza, bijejwe ko andi mafaranga baberewemo, bazayahabwa bitarenze ku wa 10 Werurwe uyu mwaka.

Bahise bajya gukoresha imyitozo, itegura umukino wa shampiyona uzabahuza na AS Kigali WFC mu Nzove mu mpera z’iki Cyumweru.

Rwaka Claude yemeje gusubira muri Rayon Sports WFC
Bemeye gusubira mu kazi

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *