Tekereza gutaha ubukwe bw’inshuti yawe, ubuyobozi bukagufunga bukwita “intasi ya Perezida Paul Kagame” – Ibi byabaye ku Banyarwandakazi bane bagiye mu Burundi batashye ubukwe, bakimara kwerekana ibyangombwa byabo, bakurwa mu modoka bajyanwa gufungwa amezi abiri arihiritse.
Aba bagore biyambaje UMUSEKE ngo ubagereze kure ijwi ryabo, batakambira buri wese uhereye kuri Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’undi wese wabafasha bakava muri gereza kuko bemeza ko bafunzwe bazira ubusa.
Umwe muri aba bagore wemeye kutubwira ikibazo cyabo, ndetse akanasaba ko amazina ye ajya hanze kugira ngo bimenyekane, yasize abana babiri n’umukozi mu rugo avuga ko aho akodesha abana be bazabasohora mu nzu.
Chantal Nyirahabineza ubusanzwe ni umushoferi w’amakamyo manini atwara amavuta ya petrole, akorera Sosiyete ya African Oil, akaba akora ingendo ndende, i Lubumbashi, i Goma, muri Tanzania, n’ahandi.
Uyu mugore yabwiye UMUSEKE ko atuye ku Ruyenzi, mu Rugazi mu karere ka Kamonyi, yafatiwe i Burundi tariki 07/02/2025.
Mbere bagifatwa ngo babanje kugira ngo biroroshye, binjiye i Burundi berekanye ibyangombwa byabo batererwaho cashet ku buryo batumva impamvu bafunzwe bitwa intasi.
Avuga ko ku mupaka babemereye kumara mu Burundi iminsi itatu, ariko ngo bakihava bageze i Gitega inzego z’umutekano zarabahagaritse zibaka ibyangombwa berekana impapuro z’inzira zo mu Rwanda, bahita bafungwa ubwo.
IKIGANIRO CYOSE KU BINDI BYABABAYEHO
Ubuyobozi bw’i Burundi bwavuze ko ngo bagiye guhungabanya umutekano w’icyo gihugu, bavuga ko ari maneko, bahita babajyana gufungirwa muri Gereza y’i Gitega.
Chantal Nyirahabineza ati “Ese niba u Burundi bufite ubuyobozi bwiza wafunga umuntu umwita maneko nta kintu ushingiyeho…Tubayeho nabi mu buzima bukakaye.”
Aha bafungiwe ngo basabwe gutanga ruswa, batanga arenga miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa i Burundi ariko ngo ntabwo ikibazo cyabo cyakemutse ahubwo bakomeza gusabwa andi mafaranga.
Umunyamatego wabo (Umushingwamanza), Me Michella ukurikirana urubanza rwabo, yabwiye UMUSEKE ko baregwa “Espionnage” (ubutasi) ariko akemeza ko ibyo birego “bidafashe”.
Yagize ati “Baraburanye muri chambre de Conseil (ifunga n’ifungurwa by’agateganyo), ariko bavuze ngo baburane bafunzwe. Jyewe ubu mfite ukwizera Imana niyo izobakurayo iciye mu nzira yayo kuko barera (nta cyaha bafite) ni ukuri. Ni uko “diplomatie” (umubano) ubu imeze nabi, baciye baba victims (babigendeyemo). Turiko turaca hose babarekure, turabarindiriye, twizeye Imana, kandi bizogenda neza.”
UMUSEKE wandikiye Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda tumubwira ikibazo cy’aba bantu, ntabwo aradusubiza niba hari icyo bagikoraho.
Gusa, Nyirahabineza yabwiye UMUSEKE ko umwe mu bakora muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi bamubwiye iki kibazo.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi muri kino gihe wifashe nabi, u Burundi bushinja u Rwanda gufasha ababurwanya, ndetse kubera iyo mpamvu bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda.
UMUSEKE.RW