BAL yifatanyije n’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Irushanwa rya Basketbal Africa League ryifatanyije n’u Rwanda n’inshuti zarwo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

U Rwanda n’inshuti za rwo, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni muri urwo rwego, inshuti z’u Rwanda, zikomeje gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe rurimo bikomeye.

Irushanwa rya Basketball Africa League (Basketball Africa League, BAL), ribinyujije ku rukuta rwa ryo rwa X yahoze ari Twitter, ryifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ndetse rivuga ko rizirikana imbaraga za Siporo mu guteza imbere Ubumwe, Ubudaheza ndetse n’Iterambere ry’Ubukungu birangwa mu Rwanda.

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira muri Mata ikarangira tariki ya 13 Nyakanga.

BAL yifatanyije n’u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi