Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, arasaba urubyiruko kwigira ku mateka yaranze u Rwanda rukarwanya rwivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gifitanye isano nayo.
Yabisabye ubwo abaturage bo mu Mirenge ya Shyara, Nyarugenge, Kamabuye, Ngeruka, Ruhuha na Mareba bahuriraga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu cyahoze ari Komini Ngenda.
Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ngenda, byabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryaranzwe no gutanga ubuhamya no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha.
Uwamaliya Marie Rose, warokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Ngenda, mu buhamya bwe yagarutse ku itotezwa umuryango we wanyuzemo, anashima Inkotanyi zamurokoye.
Ati: “Aha mu cyahoze ari komini Ngenda Abatutsi twatangiye gutotezwa by’indengakamere kuva mu 1990, Jenoside yakorewe abatutsi itangiye abatutsi baricwa.”
Hagaragajwe ko mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bari babanye neza nta wishisha undi, ariko abakoloni bahagera bakabacamo ibice bagamije kubateranya.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye urubyiruko ko hakiri abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside haba imbere mu gihugu no hanze.
Urubuga rw’Akarere ruvuga ko Meya Mutabazi yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda no kurushaho kuyamenya kandi rugafata iya mbere rugahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rugaragaza ukuri.
Ati: “Rubyiruko tuributsa ko hakiri abahembera ingengabitekeretso ya Jenoside haba mu gihugu no hanze yacyo. Iyo rero twebwe dukwiye kuyirwanya kuko niba twararwanyije Jenoside igahagarara, ntabwo ari yo twareka ngo ikomeze ihemberwe.”
Yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwihaye umurongo udasubirwaho w’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bityo ko rukwiye guhangana n’uwaba ahembera ingengabitekerezo yayo aho ari hose.
Ati “Kuyireka ni ukuba twiteguye indi Jenoside kandi umurongo twafashe ni uko nta Jenoside izongera kubaho ukundi.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yagaragaje ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikimenyetso cy’imbaraga zo gutsinda abagifite ingengabitekerezo yayo.
Ati: “Turashimira abantu bose bitabiriye iki gikorwa, by’umwihariko urubyiruko; iki ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batsinzwe burundu, kandi aho bari mu bihugu bitandukanye, ubu amakuru yabagezeho, baratsinzwe burundu.”
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha hashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 9538 biciwe mu cyahoze ari Komini Ngenda.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW