Gushyira ibihingwa mu bwishingizi byafashije abagore bo mu Majyaruguru

NSHIMIYIMANA THEOGENE
Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
5 Min Read
Abagore bari mu buhinzi bashima ko batagihura n'ibihombo kubera gufata ubwsihingizi

Bamwe mu bagore bari mu buhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru,  mu turere twa Rulindo na Burera, barashima gahunda ya leta yo gushinganisha imyaka n’amatungo.

Muri 2019, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi” igamije  guha amahirwe abahinzi n’aborozi gufata  ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.

Ni gahunda abahinzi n’aborozi bashimye kuko bajyaga bahura n’ibihombo  bitandukanye bakabura aho babariza.

Iyi gahunda y’ IKigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB SPIU), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworoziigamije  kandi gufasha abahinzi n’aborozi  kwizerwa n’amabanki bityo bikabafasha  kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Binyuze muri iyo gahunda, Leta itanga nkunganire ya 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umuhinzi akiyishyurira 60%.

Abagore bari mu buhinzi barashima Umukuru w’Igihugu

Mukeshimana Valentine , ni umuhinzi wo muri Koperative ihinga ibirayi ,ibigori ,imboga n’ibishyimbo mu mu gishanga cya Bahimba giherereye mu karere ka Rulndo bibumbiye muri koperative ya COVAMABA.

Uyu mubyeyi, avuga ko kugeza ubu bamaze gusobanukirwa n’inyungu ziri mu gufata ubwishingizi.

Ygaize ati “Iyo umuntu ahuye n’ibiza,agahura n’icyo gihombo,turashumbushwa. Iyo yashoye, iyo ahombye akabura umushumbusha,agira ikibazo ku buryo acika n’intege ku buryo n’ubuhinzi atabusubiramo.Iyo uziko ibyo uri guhinga kandi warabyishingiye, uhingana imbaraga, ukabikora mu buryo bwuzuye.”

Avuga ko mu mwaka wa 2024, bahuye n’ibiza, ubwo imvura n’umuyaga byagwaga, igishanga bahingamo kikuzura amazi.

Ati “ Birumvikana nk’ibigori byo, bihita bibora ako kanya cyangwa bikanamera. Ubwo ikigo twafashemo ubwishingizi twahuye n’Ibiza, , kirangije kiradushumbusha. Amafaranga yabonetsemo, nayaguzemo imbuto mu gihembwe cy’ihinga cya B.”

Akomeza agira ati “Umuntu utaba mu bwishingizi, namushishikariza gutanga ubwishingizi hanyuma igihe yahuye n’igihombo, agashumbushwa.”

Uwanyirigira Marie Jeanne wo mu Murenge wa Rwerere, mu karere ka Burera nawe ashima umukuru w’igihugu watekereje ku bahinzi,hagashyirwaho iyi gahunda yo gushinganisha ibihingwa.

Ati “Turashima Perezida wa Repubulika warebye ku muhinzi cyane kuko ubuhinzi ari bwo butunze igihugu.Umuhinzi yarahingaga, agakora iyo bwabaga, ugakoresha inyongeramusaruro zihagije, ugahingira igihe ariko Ibiza byaza, ugahomba utabiteganyije.Duhitamo kwakira neza iyo gahunda y’ubwishingizi, nkishingira ibihingwa byange kugira ngo ibyo biza ni biza bintunguye, leta ikadushumbusha.”

Uyu mubyeyi avuga ko  muri Gicurasi umwaka ushize, bahuye n’ibiza by’imvura, bituma batakaza umusaruro ariko nyuma baza gushumbushwa.

Yongeraho ko bishimira ko leta  yazanye gahunda y’ubwishingizi gusa bifuza ko hakongerwa nkunganire ishyirwamo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko iyi Ntara ikunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye ariko abahinzi n’aborozi bari kugenda basobanukirwa na gahunda y’ubwishingizi.

Ati “Dufite ingero nyinshi z’ahantu hagiye hagwa imvura, ugasanga ibishanga byacu byarengewe.Iyo ubonye ko hari koperative yahingaga icyo gishanga ari n’abahinzi bahingaga aho koko bishyuwe, bibatera imbaraga zo kujya muri iyo gahunda.”

Iyo turebye ukuntu ahantu ahaba inkuba nubwo turi gushyira imirinda nkuba ahantu henshi hashoboka, inkuba igakubita nk’amatungo, umworozi akishyurwa, ibyo na byo bibaha imbaraga kugira ngo barusheho kwinjira muri iyi gahunda.

Guverineri w’Intara y’Amajaruguru avuga ko mu mwaka wa 2024, iyi ntara yari yihaye umuhigo wo kwishingira amatungo 58.628. Muri ayo harimo inka 7.977 harimo inkoko 4.8470,harimo ingurube 2.181.

Nyuma  yo kwisuzuma, basanze baresheje umuhigo ku gipimo cya 77.9 % kuko  bishingiye amatungo 45.663.

Ku buhinzi, bari bihaye intego yo  kwishingira ibihingwa kuri hegitare 1.188, baza kugera hegitare 1.435 z’ibihingwa byishingiye birimo ibigori, ibirayi,ibishyimbo, umuceri.

Avuga ko besheje umuhigo nabwo kuko bagejeje ku gipimo 120,8% by’ibihingwa byishingiye.

Ati “ Uyu mwaka twatangiye, twarushijeho kuzamura ibipimo kuko twasanze ko bishoboka  nubwo ubukangurambaga buri kudufasha ko abaturage babyumva neza.”

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gushishikariza abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi binyuze mu nteko z’abaturage, abajyanama b’ubuhinzi n’ibundi buryo.

IKigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB SPIU),kivuga ko kuva iyi gahunda yatangira, abahinzi 161,445 barimo abagabo  84,576 n’abagore  76,869 bafata  ubwishingizi buri mwaka.

Ni mu gihe Aborozi bangana  49,854 barimo abagabo 36,930 n’abagore  9924 nabo bafata ubwishingizi buri mwaka kuva iyi gahunda yatangira.

Kuri ubu ibihingwa bigera ku munani birimo umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, soya, ibishyimbo n’imyumbati ni byo byishingirwa. Mu gihe ku bworozi harimo inka z’umukamo n’ibimasa, ingurube ’inkoko n’amafi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko mu Majyaruguru bafite ingamba zo gukomeza gushishikariza abahinzi n’aborozi gushinganisha imyaka
Abagore bari mu buhinzi bashima gahunda yo gushinganisha ibihingwa

TUYISHIMIRE Raymond 

UMUSEKE.RW/ AMAJYARUGURU 

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *