Ikirombe cyagwiriye abashakisha ubutunzi, umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abaturage bakomeje ibikorwa byo gushakisha bagenzi babo babiri bagwiriwe n'ikirombe

Gicumbi: Hakomeje gushakisha abantu babiri baheze mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ya Zahabu mu murenge wa Miyove, umwe mu bagwiriwe n’icyo kirombe yahasize ubuzima.

Abaturage Batandatu bajyaga gushakisha Zahabu mu kirombe kitemewe gucukurwamo amabuye y’agaciro cyabagwiriye umwe arapfa, batatu bavuyemo ari bazima ariko ari inkomere bajyanwa kwa muganga.

Byabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri, mu murenge wa Miyove, akagari ka Mubuga, umudugudu wa Kaje.

Bikimara kuba abaturage bahise babimenya batabaza inzego z’ibanze, bahita batangira ubutabazi bwo kubashakisha bifashishije amasuka n’ibindi bikoresho biciriritse.

Kugeza mu masaha y’amanywa kuri uyu wa Gatatu, babiri mu bagwiriwe n’ikirombe ntabwo baraboneka.

Abaturage benshi, inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bari kuri kiriya kirombe mu gikorwa cyo gukomeza gushakisha abo bantu bakiri munsi y’ubutaka.

UMUSEKE ukomeje gukurikirana iby’Aya makuru.

Rusizana Joseph Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove yabwiye RBA ko iriya mpanuka yabaye ndetse ko abarokowe ari batatu umwe akaba yahasize ubuzima.

Yavuze ko abatabawe ari bazima bajyanywe mu bitaro bya Kinihira.

Uyu muyobozi avuga ko kiriya kirombe gicukurwamo mu buryo butemewe, hari icyizere ko abakiguyemo baboneka kuko kikiri hafi gusa ngo biragoye ko baba bakiri bazima.

Ibikorwa byo gushakisha bariya bantu byatangiye kuba nijoro ku wa Kabiri ariko birasubikwa ku bwo gutinya ko ubutaka bwaridukira ku bantu.

Rusizana asaba abaturage kwitabira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni akazi katoroshye kuko hariya bacurkura ni ahantu hadatunganyije neza kandi harimo amabuye manini
Abaturage n’abayobozi bitabiriye kiriya gikorwa cy’ubutabazi

NGIRABATWARE Evence /UMUSEKE.RW

Yisangize abandi