Imiryango itanu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, yishimiye ko yabonye aho gukinga umusaya isanirwa inzu zari zarangiritse, yemeza ko ibi ari icyizere cyo kubaho no gukomeza kwiyubaka.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025, ni bwo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Gikondo.
Hakurikiyeho gushyikiriza abarokotse Jenoside inzu 5 basaniwe, harimo iyaherewe hasi, zihabwa amazi n’umuriro, byose byatwaye arenga miliyoni 33.
Abasaniwe izo nzu bavuga ko zari zaratobaguritse ibisenge, iyo imvura yagwaga bamwe basabaga icumbi mu baturanyi, ari nako bari bafite ubwoba ko inzu zizabahirimaho.
Mukarubibi Clementine warokokeye muri Gikondo, yashimiye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama n’Umuryango wa Gikristo Upendo wa Mungu babubakiye inzu guhera kuri fondasiyo.
Ati: ‘Nshimira Imana yo mu ijuru, nshimira aba bavandimwe badutekerejeho. Mu by’ukuri, iki ni igikorwa cy’indashyikirwa, ni igikorwa cyageze ku mutima wanjye, numva kirandenze.’
Pasiteri Karangwa Alphonse, Umuyobozi w’Umuryango Upendo wa Mungu, yavuze ko mu bikorwa by’urukundo basanzwe bakora, bishatsemo ubushobozi kugira ngo babe hafi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Ati: ‘Tunashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu kuko ari bwo bwaduhaye umurongo mwiza wo gushyira hamwe, mu rwego rwo kuzamurana no kwiteza imbere.’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice yashimangiye ko abasaniwe izi nzu bizabafasha mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka.
Ati ‘ Dufite indi nzu yasaniwe umukecuru wapfakajwe na Jenoside, na yo ikazajya imufasha mu mibereho ye, kuko azajya ayikodesha ikamwunganira.’
Gusa, ubuyobozi bwa IBUKA mu Murenge wa Kigarama bwavuze ko hari imiryango itishoboye yarokotse Jenoside itarabona aho ikinga umusaya mu myaka 31 ishize, busaba ko hagira igikorwa.
Donatien Murenzi, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko Akarere katazabura aho kubakira abarokotse batishoboye badafite amacumbi.
Ati: ‘Icyo tubizeza ni uko mu Karere ka Kicukiro tutazabura aho twubakira abarokotse Jenoside, igihe hazaboneka abazabatera ingabo mu bitugu.’
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW