Stade ya Kigali Pelé Stadium, yagiye mu nshingano za Minisiteri ya Siporo.
Ibi bikubiye mu Itangazo ryasohowe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025.
Minisiports, yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatatu, buri wese uzajya yifuza kugira ibyo ahakorera, agomba kujya abisabira uburenganzira muri iyi Minisiteri.
Bati “Minisiteri ya Siporo iramenyesha abantu bose ko guhera none tariki ya 30 Mata 2025, ukeneye kugira igikorwa akorera kuri Kigali Pelé Stadium, azajya abisaba muri Minisiteri ya Siporo abinyujije kuri Email: [email protected]”.
Ubusanzwe iyi Stade kuva yubakwa, yari isanzwe iri mu nshingano z’Umujyi wa Kigali.


UMUSEKE.RW