Madamu wa Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Jeannette Kagame, yatangaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, abugenera Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda yagize ati “Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Madamu Jeannette Kagame, yasabye abakiri bato kuzirikana amateka yabaye mu gihugu.
Ati “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho. N’ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw’amateka yacu nyuma y’imyaka 31, Abanyarwanda twese ntiducika integ!.”
Yakomeje ati “Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza, kuzirikana aya mateka, bidufashe gukomeza kubaka u Rwanda ruzima rutazima.”
Unity Club ni umuryango uhuriwemo n’abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’abazihozemo n’abafasha b’abari muri izo nzego.
UMUSEKE.RW