Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Alain Mukuralinda, yaranzwe no kwicisha bugufi no guteza imbere imbere impano z’abakiri bato bityo asize umurage ukomeye w’uburezi.
Ni ubutumwa yatanze kuwa 10 Mata 2025, mu gitambo cya Misa cyo kumusabira umugisha no kumuherekeza, cyabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru.
Ni misa yitabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti,abanyamakuru, abo bakoranye ndetse n’abandi batandukanye.
Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no guca bugufi no gukunda bantu.
Cardinal Kambanda ati “ Mukuralinda yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana,abantu akabonamo Yesu Kristu, bigatuma abakira mu bushobozi afite, mu mbaraga no mu bwitange atizigame.”
Yakomeje agira ati “Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi, yari umuntu witegereza ,akareba abana bafite impano, cyane cyane ab’abakene badafite amahirwe yo kuzamuka ngo izo mpano zibe zatezwa imbere, ngo zibe zabagirira akamaro, zikagirire n’imiryango yabo ndetse n’igihugu, akabafasha.”
Mu magambo yuzuye ikiniga n’umubabaro, umufasha wa Mukuralinda yavuze ko yaranzwe n’ubugwaneza ndetse n’urukundo rw’umuryango , ashimira ababatabaye muri ibi bihe by’akababaro.
Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n’Isi yose ikimukeneye.
Yavuze ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n’ubutwari no gukunda Igihugu.
Ati “Yakundaga abantu baciriritse, abantu bato mu mpano zabo ari abakinnyi ndetse n’abahanzi. Nicyo Imana idushakaho, nicyo umukristu akwiye gukora.Ndamukuriye ariko dufite uko twahuzaga , yaba mu gufasha urwo rubyiruko, yaba ari no mu guhanga.”
Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.
Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.
Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri.







UMUSEKE.RW