Natwe twiteguye kumenera Igihugu amaraso – ibyamamare kuri “social media”

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
10 Min Read

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse bagasobanurirwa amateka yaranze Inkotanyi, urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwibumbuye mu muryango witwa ‘Young Influncers’, rwavuze ko rwiteguye gukorera Igihugu kabone ni yo byasaba kukimenera amaraso.

Ku wa 12 Mata 2025, urubyiruko rurimo abasore n’inkumi bavuga rikumvikana biciye ku mbuga nkoranyambaga ’Young Influencers’, bagera ku 150, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero basobanurirwa ubutwari bwaranze Abanya-Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uru rubyiruko rwari ruyobowe na Ishimwe Claude uzwi nka Mwene Karangwa kuri X yahoze ari Twitter, cyane ko ari na we wagize iki gitekerezo cyo gusura uru rwibutso, kugeza ubwo we na bagenzi be bagishyize mu bikorwa.

Abitabiriye iki gikorwa, ni urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo X(Twitter), Instagram, YouTube n’izindi zitandukanye nka Facebook. Barimo kandi n’abahanzi banyuranye.

Ubwo bahageraga, bakiriwe na Umuhoza Pascasie, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Akarere ka Karongi. Hari kandi na Maj. Gen. Nkubito Eugene ukuriye Division ya gatatu mu ngabo z’u Rwanda ikorera mu Intara y’i Burengerazuba ndetse na Brig. Gen. Albert Rugambwa, umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke. Munyakazi Sadate, usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba yaranabaye Perezida wa Rayon Sports, nawe yari umwe mu bajyanye n’uru rubyiruko muri iki gikorwa, cyane runakunda kumwita ’Inshuti y’urubyiruko’ ndetse akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo uru rugendo rwo kumenya amateka y’Igihugu rubashe kugenda neza.

Undi wari mu bayobobozi bakiriye uru rubyiruko, ni Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Ayabagabo Faustin, akaba n’umwe mu barokokeye mu Bisesero.

Basobanuriwe amateka, maze biyemeza ko aho byaba ngombwa bamenera Igihugu amaraso!

Nyuma y’ibindi biganiro byabanje, hakurikiyeho ikiganiro kivuga ku mateka yaranze urugamba rw’Inkotanyi ubwo zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikiganiro bahawe na Maj. Gen. Nkubito Eugene.

Bateze amatwi mu ituze, abagize Young Influencers, bakurikira ayo mateka ndetse banabaza ibibazo bitandukanye biteye amatsiko, abandi batanga ibitekerezo.

Mu batanze ibitekerezo harimo Liliane Umuhoza washimiye cyane Inkotanyi n’Ubutwari bwaziranze ndetse, ariko kandi avuga ko na bo nk’urubyiruko (nk’uko n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zari urubyiruko), biteguye gukorera Igihugu mu buryo bwose bushoboka kabone ni yo byasaba ko bakimenera amaraso biteguye kubikora.

Mu bindi bikorwa biranga abasura Urwibutso rwa Bisesero, harimo kuzamuka umusozi uru rwibutso rwubatseho bakawurangiza, bibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 ubwo bahazamukaga bahunga Interahamwe zabahigaga ngo zibice.

Abasore n’inkumi bagize Young Influencers bose babashije kuwuzamuka, bagera ahashyinguye imibiri y’Abasesero, barabunamira ndetse bahashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi baguye mu Bisesero mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Mu rugendo rwa bo rwatangiriye mu Mujyi wa Kigali ahagana saa moya za mu gitondo, aba basore n’inkumi bahagurutse i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali. Gusa aba mbere bari bahagurukiye kuri BK Arena saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Kuko batuye mu bice bitandukanye, imodoka enye barimo zagiye zifata bagenzi babo mu bice binyuranye harimo n’abahagurukiye mu karere ka Muhanga.

Bari bafite amatsiko yo kumenya amateka yo mu Bisesero!

Mu maso y’uru rubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hagaragaragamo amatsiko yo kumenya amateka yaranze abanya-Bisesero, cyane ko abenshi muri bo ari inshuro ya bo ya mbere bari basuye uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruherereye mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba.

Musinguzi Emmy, umukozi wa Minisiteri ya Minubumwe Ushinzwe kubungabunga Urwibutso rwa Bisesero, ni we wabahaye ikaze, abasobanurira muri make amateka yaranze Bisesero haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe yabaga.

Yabanje kubasobanurira ko Bisesero atari umusozi umwe ahubwo ari agace kagizwe n’imisozi inyuranye irimo Jurwe, Gisoro, Gitwa, umusozi wa Karongi, Uwingabo n’indi itandukanye.

Yababwiye ko ari rwo rwibutso mu Rwanda rwubatse ku musozi muremure gusumba izindi zose ariko nabyo bikaba bifite igisobanuro.

Musinguzi yagize ati “Uburyo uru rwibutso rwubatse ku musozi muremure, bihuye n’igisobanuro cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Ni umusozi ushushanya umubabaro Abasesero bahuye na wo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje abasobanurira inguni zinyuranye ziranga uru rwibutso. Yababwiye kandi ko buri nguni ishushanya imisozi Abatutsi bagiye bicirwaho

Tariki ya 13 Gicurasi, ni umunsi ufite igisobanuro kinini ku banya-Bisesero!

Uyu mukozi wa Minubumwe, yakomeje abwira aba basore n’inkumi bakoresha imbuga nkoranyambaga, ko Bisesero yari ituwe n’Abatutsi b’aborozi babarirwaga ku bihumbi 60.

Mu mateka yabaranze, harimo ukwirwanaho ari na yo mpamvu ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata babashije gusubizayo ibitero by’Interahamwe. Ni uburyo batoje n’abandi bazaga bahahungira.

Zimwe mu ntwaro bakoreshaga muri uko kwirwanaho, harimo amabuye, amacumu n’inkoni. Umwihariko w’Abasesero, ni uko bari bafite uburyo bwihariye bwo gutumatumanaho mu gihe hari umusozi ibitero bibagoye gusubiza inyuma, bagakoresha ingoma bamenyesha bagenzi ba bo ko bashaka ubufasha, na bo bakabatabara.

Iyo ukomeje kuzamuka umusozi ugana ahubatse Urwibutso rwa Bisesero, ugera ku nguni ya kabiri ari na yo yihariye. Ni inguni ishushanya tariki 13 Gicurasi, umunsi Abatutsi bo mu Bisesero baganjwe n’ibitero bikomeye byahitanye abagera ku bihumbi 30. Ni igitero cyaciye intege cyane Abasesero.

Uru rwibutso rwubatse ku musozi uturuka hasi ugana hejuru, uwo musozi wubatseho inzu eshatu. Mu mpinga y’umusozi ni ho hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 50 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Birara Aminadabu n’umuhungu we Nzigira ,ni amazina azwi cyane kuko bari mu bari imbere mu gufasha Abatutsi bo mu Bisesero guhangana n’ibitero by’abicanyi n’ubwo nyuma baje kurushwa ingufu n’interahamwe bakicamo benshi na Birara n’umuhungu we Nzigira barimo, bakaba bashyinguye mu mva zihariye kuri uru rwibutso.

Nyuma y’aya mateka yose basobanuriwe, Young Influencers, bati uru Rwanda tuzarugira Paradizo!

Mu gusoza, Mwene Karangwa (Ishimwe Claude) yashimiye cyane abahaye ibiganiro bose, ahamya ko bungutse byinshi. Yashimiye abitabiriye uru rugendo anaboneraho kuvuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kubaranga.

Munyakazi Sadate na we yabishimangiye. Yafashe ijambo abwira Young Influencers ko bashimira cyane ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ubuyobozi bw’urwibutso rwa Bisesero ndetse n’Akarere ka Karongi.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi atari ryo herezo ahubwo ari urugendo bazakomeza. Ni urugendo ngo rufite intego n’intumbero.

Ati “Icyo tuzi cyo ni uko uru rugendo ruzasozwa iki Gihugu tukigize Paradizo. Buri wese agomba kubishyira mu mutwe we. Uru Rwanda turashaka ko muri 2035, tuzaba turi Igihugu gifite ubukungu butajegajega. Muri 2050, iki Gihugu kizaba kiri mu bihugu bikize ku Isi. Ni mwebwe bo kubikora.”

Munyakazi ntiyari yaje wenyine mu muryango, ahubwo yari yanazanye babiri mu bana be. Yabibukije ko ari bo ba mbere bazishimira Iterambere ry’Igihugu cya bo.

Ati “Muri 2050 ni mwe muzishimira ibyagezweho kurusha na twebwe. Bakuru bacu barabikoze, baratwigishije. Ni twebwe bo gukurikiza inama baduhaye.”

Tariki 20 Nzeri 2023, Urwibutso rwa Bisesero ruri mu nzibutso esnye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO. Izi nzibutso zikaba ari rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata.

Abasesenguzi b’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bemeza ko kuba hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zanditswe na UNESCO mu murage w’Isi, byashimangiye uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira uko bavutse.

Ni umushinga wari umaze imyaka 15 utanzwe na Leta y’u Rwanda ngo izi nzibutso zandikwe na UNESCO mu murage w’Isi.

Zimwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yashingiyeho mu gutanga iki gitekerezo, ni ukugaragariza Isi itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya bari hirya no hino ku Isi.

Basobanuriwe uko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Batuje bumva amateka yaranze mu Bisesero
Urwibutso rwa Bisesero, rufite amateka akomeye
Bati na twe aho bizaba bikewe, twiteguye kumenera Igihugu amaraso
Mwene Karangwa yibukije bagenzi be ko ari bo Rwanda rw’ejo
Bakoze igikorwa cyuzuyemo Ubumuntu bwo guha agaciro Abatutsi biciwe mu Bisesero ubwo hagaba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Ni urubyiruko 150 rukoresha imbunga nkoranyambaga, rwasuye uru rwibutso

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *