Polisi ivuga ko yataye muri yombi abagabo batatu ibakekaho kwica Habinshuti Protogène w’Imyaka 42 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko Habinshuti Protogène yasanzwe mu gishanga cya Bidogo giherereye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Kinazi, Umurenge wa Kinazi yapfuye.
SP Emmanuel avuga ko urupfu rwa Nyakwigendera rwabaye tariki ya 09 Mata 2025, ariko ko abakekwa kugira uruhare muri uru rupfu bafashwe bashyikirizwa inzego.
Ati”Harakekwa ko Habinshuti yaba yishwe kandi iperereza rirakomeje.”
Uyu muvugizi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.
SP Emmanuel yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku ngo cyangwa abaturage bafitanye amakimbirane, kandi ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese wavutsa mugenzi we Ubuzima kuko bagomba gufatwa kugira ngo babibazwe.
Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.
Habinshuti Protogène yarariraga Umurima w’ibisheke wo kwa Sebukwe, bamwe mu baturage babwiye Itangazamakuru ko na Sebukwe mu myaka ishize abagizi ba nabi baherutse kuhamwicira bakifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi bagiye kurangiza Umuryango.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango