Ruhango: Polisi yafashe  abagabo batatu bakekwaho  kwica  mugenzi wabo

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Polisi mu karere ka Ruhango yafashe  abagabo batatu bakekwaho  kwica  mugenzi wabo

Polisi ivuga ko yataye muri yombi abagabo batatu  ibakekaho kwica Habinshuti  Protogène w’Imyaka 42 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko  Habinshuti Protogène yasanzwe mu gishanga  cya Bidogo giherereye  mu Mudugudu wa  Gasiza, Akagari ka  Kinazi, Umurenge wa Kinazi yapfuye.

SP Emmanuel avuga ko urupfu rwa Nyakwigendera rwabaye tariki ya 09 Mata 2025, ariko ko abakekwa kugira uruhare muri uru rupfu bafashwe bashyikirizwa inzego.

Ati”Harakekwa ko Habinshuti yaba yishwe kandi iperereza rirakomeje.”

Uyu muvugizi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro  bya Kinazi gukorerwa isuzumwa.

SP Emmanuel  yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku ngo cyangwa abaturage bafitanye amakimbirane, kandi ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese wavutsa mugenzi we Ubuzima kuko bagomba gufatwa kugira ngo babibazwe.

Abafashwe bose  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi  ya Kinazi.

Habinshuti Protogène yarariraga Umurima w’ibisheke wo kwa Sebukwe, bamwe mu baturage babwiye Itangazamakuru ko  na Sebukwe mu myaka ishize abagizi ba nabi baherutse kuhamwicira bakifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abo bagizi  ba nabi bagiye kurangiza Umuryango.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango

Yisangize abandi