Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umulisa Joselyne yahisemo gucisha ubutumwa mu mukino wa Tennis agamije gufasha abakiri bato kwirinda amacakubiri no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange, bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abatandukanye bakomeje gutanga ubuhamya n’ubutumwa burimo ihumure n’inyigisho.
Umulisa Joselyne w’imyaka 39 ukomoka mu Akarere ka Kirehe, ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Kurusimbuka kwe kandi yari mu bahizwe, byatumye yaguka ndetse ashibukaho andi mashami biciye mu mukino wa Tennis wamugejeje kuri byinshi.
Mu buhamya bwe, uyu mubyeyi avuga ko n’ubwo yaciye mu nzira y’inzitane ariko magingo aya yishimira ko ari mu bafitiye akamaro abandi benshi biciye mu kuba we ubwe ku giti cye yarabanje kwishakamo imbaraga.
Ku ikubitiro, Umulisa yabanje gushinga Umuryango witwa ‘Tennis Recovery and Children Foundation (TRCF)’ umaze gufasha abana barenga 1500 kwiyubaka biciye mu mukino wa Tennis.
Mu buhamya uyu mubyeyi yatanze, avuga ko yibuka uko ubuzima bwe bwagiye buhinduka mu buryo butunguranye tariki ya 7 Mata 1994. Avuga ko ababyeyi be batangiye gukorerwa itotezwa na mbere y’uko Jenoside itangira, bazizwa ko bafite abavandimwe be bari mu Nkotanyi.
Ati “Bajyaga baza mu rugo rwacu, bakabwira abavandimwe banjye ko ba marume bacu batugemurira imbunda ngo igihe nikigera tuzabica.”
Umulisa akomeza avuga ko yiboneye mama we umubyara arohwa mu mugezi w’Akagera, maze mukuru we aratemwa, noneho we ahitamo kwinaga mu bwato bwari butwawe n’Umunya-Tanzania buramujyana bumugeza muri Tanzania aba ari ho ahungira ndetse arokoka gutyo.
Ubwo yari ageze mu gihugu kitari icye, na ho nta bwo yahagiriye amahoro kuko yahahuriye n’ubuzima bushaririye cyane ndetse ahahurira n’akarengane.
Avuga ko umwe mu banya-Tanzania, yigeze kumubwira amagambo yatumye yongera gukanguka.
Ati “Yarambajije ati: Ese hariya uba ni kwa nde?” Akomeza agira ati “Ndamusubiza nti ni mu rugo. Undi ati: Ubwo se baba ari ababyeyi bawe bakaba bashaka kukwica?”
Yakomeje agira ati “Aho ni ho nahise numva ko ngomba kuhava.”
Avuga ko yahise atangira urugendo rw’amaguru rw’ibilometero 18 mu ishyamba, kugeza ubwo amaguru ye aza gutoboka ndetse atangira kuva amaraso.
Yaje kugira amahirwe ahura n’abagabo babiri bamufashije bamujyana mu nkambi ya Benako, nyuma aza kwimurirwa mu ya Burigi aho yaje guhura n’abakobwa b’iwabo bamwitaho.
Ubwo yagarukaga mu Gihugu cye cy’amavuko, Joselyne yashimiye Leta y’u Rwanda n’Inkotanyi bamufashije kongera kwiga no kubona ubuzima bushya. Yagerageje gukina imikino irimo Basketball na Volleyball, ariko ikibazo cy’umugongo yari afite nticyamwemerera gukomeza iyi mikino.
Yahise ahitamo umukino wa Tennis ariko awutangira nk’uzajya umufasha gukora siporo atabikora nk’uwabigize umwuga. Uko iminsi yicumaga akina Tennis, yasanze byarahindutse umuti ku buzima bwe mu rwego rwo kurwanya ihungabana yagiraga.
Mu 2018, uyu mubyeyi yahise ashinga Umuryango ‘Tennis Recovery and Children Foundation (TRCF)’. Ni Umuryango wibumbiyemo abana b’ibyiciro bitandukanye by’imyaka, bahabwa byose bibafasha gukina umukino wa Tennis ariko kandi agacishamo ubutumwa bugamije kibigisha gukurana Indangagaciro z’Ubunyarwanda, kwirinda amacukubiri, kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose.
Ati “Siporo ni umuti w’ubuzima. Yatumye ngira icyerekezo, ngira umuryango, ngira amafaranga ndetse nkira indwara. Nifuza ko abana benshi babona amahirwe nk’ayo nagize.”
N’ubwo yashenguwe n’abamwiciye, Umulisa avuga ko nta na rimwe yigeze abagirira inzika ariko kandi avuga ko yashimishijwe n’uko yabonye Ubutabera kubera ko uwamwiciye mama we yafashwe ndetse agakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Ati “Ubutabera ni ingenzi, ariko imbabazi zitangwa n’umutima. Ni bwo buryo bwo guca burundu Jenoside. Abantu ntibakwiye gufata ubuhamya bwacu nk’aho ari filime. Ni ukuri kutababariwe.”
Mu gusoza ubuhamya bwe mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Joselyne yageneye ubutumwa urubyiruko. Yarusabye kwigira ku mateka y’Igihugu, rukirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse rugaharanira kubaka ejo hazaza heza. Yasabye kandi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kwemera icyaha kandi bakagira umutima uca bugufi bagasaba imbabazi zibavuye ku mutima.
Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 13 Nyakanga buri mwaka.




UMUSEKE.RW