Turahirwa Moses nyiri Moshions arafunze

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Turahirwa Moses nyiri Moshinons arafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwataye muri yombi Turahirwa Moses, umuyobozi w’imideli ya Moshions .

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko  afunze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Dr. Murangira yagize ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”

Dr. Murangira yabajijwe niba ibiyobyabwenge barasanze ari byo bituma agaragaza imyitwarire idakwiye  amaranye iminsi  , Umuvugizi wa RIB, yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”

Si ubwa mbere Turahirwa akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi