Umugore yishe umugabo we na we ariyahura

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugore ko yishe umugabo we amuteye ibyuma, nyuma na we akiyahura akoresheje umugozi, ahita apfa.

 Amakuru yamenyekanye ku wa 17 Mata 2025, avuga ko umugore yishe umugabo we akiyahura, bikekwa ko byatewe n’amakimbirane ashingiye ku kugurisha ishyamba umugabo yari ahuriyeho na bashiki be akayikubira.

Ubusanzwe, uyu mugabo yari umujyanama w’ubuzima, mu gihe umugore we na we yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wavuze ko uwo mugore, nyuma yo kwica umugabo we, yahise na we yiyambura ubuzima.

Yagize ati: “Twahise tugerayo tureba uko byagenze, dusanga koko umugore n’umugabo bapfuye. Ariko wareba ibimenyetso bihari, ukabona ko umugabo yishwe, kuko umugore na we yimanitse, bigaragara ko yabikoze amaze kumwica.”

 Abana basizwe ari imfubyi n’uyu muryango bavuze ko aya mahano yabaye mu gihe batari mu rugo, kuko nyina yari yabatumye gutira agasuka gato kazwi nk’inkozo mu baturanyi.

Mu kugaruka mu rugo, basanze urugo rw’icyumba cy’ababyeyi rufunze, bahuruje abaturanyi, barimo na mushiki w’uyu mugabo, maze basanga bose bapfuye.

Uyu mugabo n’umugore we bashyinguwe kuri uyu wa 18 Mata 2025, basize abana babiri, umukuru muri bo afite imyaka umunani, naho umuto afite imyaka itatu.

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi