Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwarimu akekwaho gusambanya umuntu mukuru, kimwe mu byaha bikomeye mu Rwanda.
Amakuru yitabwa muri yombi rya Mwarimu Gaspard UMUSEKE wayamenye uyakesha abaturanyi be.
Abaturanyi be bavuga ko Gaspard ubusanzwe wigisha ku ishuri ry’ababyeyi rya ESPANYA riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza amaze iminsi afunzwe.
Uyu mwarimu atuye mu mudugudu wa Kidaturwa, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza. Ari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko.
Amakuru avuga ko yahengereye umugore we adahari kuko acururiza mu isantere ya Rupango, ajya iwe ahamagara undi mugore uri mu kigero cy’imyaka 45 amusanga iwe (Kwa Mwarimu Gaspard) “ngo aramusambanya”.
Abaturage bemeza ko umugore wasambanyijwe ubusanzwe na we afite umugabo, ariko umugabo we akaba afunzwe.
Nyuma yo gusambanywa uwo mugore, ngo yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB avuga ko yasambanyijwe ku ngufu.
RIB yahamagaje mwarimu Gaspard yitabye ahita afungwa ubwo.
Umwe mu baturage bakurikiranye ariya makuru, yabwiye UMUSEKE ko mu ibazwa rya mwarimu Gaspard yemera ko yasambanyije uriya mugore, ariko ko “bari bumvikanye ndetse atari ni ubwa mbere amusambanyije”.
RIB iracyakora iperereza kuri byo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko uyu mwarimu Gaspard, RIB imufunze aho iri gukurikirana ibye.
Mwarimu Gaspard afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Amakuru avuga ko RIB yamaze gukora dosiye iyishyikiriza Ubushinjacyaha. Mwarimu Gaspard yigisha indimi mu kigo cya ESPANYA i Nyzanza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza