Ababyeyi barasabwa gushyigikira abakobwa batinyuka kwiga imyuga

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Abakobwa biga imyuga barashoboye

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore n’abakobwa bari mu cyiciro cy’abantu bari barasigajwe inyuma n’amateka, cyane cyane bitewe n’uko ubutegetsi bwariho bwabafataga nk’abagomba gukora imirimo yo mu rugo gusa, badahabwa amahirwe yo kwiga.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyizweho Politiki y’Igihugu y’Uburinganire igamije guteza imbere uburinganire no guha abagore n’abakobwa ubushobozi, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2020.

Iyi politiki yashyizwe mu bikorwa mu mashuri ya siyansi ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, aho abakobwa batitabiraga cyane, ariko ubu imibare igaragaza impinduka.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro barenga ibihumbi 115, aho abakobwa ari 51,557 bangana na 44.6%, mu gihe abahungu ari 63,959 bangana na 55.4%.

Ubukangurambaga bukwiriye gukomeza

Padiri Ukwitegetse Callixte, umuyobozi wa Don Bosco Gatenga TSS kigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko hakiri icyuho kuko abakobwa bataritinyuka ngo bumve ko na bo bashoboye kwiga amasomo ya tekinike kimwe n’abahungu.

Ati: ‘Tugomba gutangira kumenyesha abakobwa ko bashoboye. Kuko kuva kera, sosiyete nyarwanda yagiye ibaca intege, ahanini bitewe n’ubwikunde bw’abagabo, bakabereka ko badashoboye kandi atari ko bimeze.’

Asobanura ko uko ibihe bigenda bihita, ababyeyi bakwiye guhindura imyumvira bagashyigikira umukobwa wifuza kwiga imyuga n’ubumenyingiro, aho kumuca intege bamufata nk’ushaka kwitwara mu buryo budasanzwe

Ati: ‘Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, abagore bagira kwihangana kuruta abagabo, byo bituma bashobora no kudufasha cyane mu myuga, cyane cyane isaba ingufu.’

Padiri Ukwitegetse asaba ababyeyi kudatsikamira abana b’abakobwa bashaka kwiga imyuga, ahubwo bakabatera inkunga mu rugendo rwabo rwo kwiga no kwiteza imbere.

Ati: ‘Reka rero umubyeyi atege amatwi umwana, amubaze ati, “Wowe wumva ushoboye iki?” Icyo ashoboye amureke agikore, ahubwo akimuherekezemo.’

Abasaleziyani ba Don Bosco barasaba ababyeyi gushyigikira abakobwa biga imyuga

N’ubwo batsinda neza haracyari za birantege

Uwamahoro Dalia, wiga ubutetsi ku ishuri rya Don Bosco Gatenga TSS, avuga ko akunze kubazwa uko yatinyutse kwiga imyuga, nk’aho nta bundi bushobozi yari afite bwo kwiga ibindi.

Ati: ‘Mama yabyumvise vuba, ariko Data ntiyumvaga ukuntu najya kwiga guteka kandi narinsanzwe mbikora no mu rugo. Ariko Mama yaramfashije arabimwumvisha, bituma mbasha kuza kwiga uyu mwuga nkunda.’

Uwamahoro asaba abakobwa bagenzi be kwitinyuka no kwizera ko bashoboye, ko nta kintu kidashoboka ku bashaka, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame adahwema kubashishikariza.

Ati: ‘Ntabwo tuzahora dutegereza ko abandi baduha akazi, natwe ubwacu dushobora kwihangira imirimo, cyane cyane ko abantu biga imyuga bashobora kwiremera akazi batagombye guterereza amaboko ku bandi.’

Abatoni Belyse, wiga amasomo ajyanye n’amazi mu mwaka wa kane muri Don Bosco TSS Gatenga, avuga ko urangije kwiga imyuga ashobora kwiteza imbere ndetse akanateza imbere igihugu cye.

Ati: ‘Hari abibwira ko amashuri ya TVET nta kamaro afite, ko ari ay’abaswa, ariko bakwiriye guhindura imyumvire kuko afite akamaro kanini. Nta wize imyuga ubura akazi, kuko ubumenyi tubona muri ayo mashuri burahagije kugira ngo twihangire imirimo.’

Amashuri ya TVET ahanzwe amaso

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari mu byiciro by’ingenzi bihanzwe amaso mu guhanga imirimo mu Rwanda, kandi igihugu cyiyemeje kuyashyiramo ingufu n’ubushobozi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2024 igaragaza ko abarangije amashuri ya TVET babona akazi ku kigero cya 67.2%, mu gihe icyiciro cy’ubushomeri muri uru rwego ari 15.7%.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’icyiciro cya kabiri, NST2, hagamijwe gukomeza guteza imbere inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro zigezweho ku rwego rwo hejuru.

Biteganyijwe ko mu turere twose hazashyirwaho byibura ikigo cy’icyitegererezo mu myuga n’ubumenyingiro (TSS Centers of Excellence).

Hazashyirwa kandi amashuri yigisha imyuga y’igihe gito (VTCs) muri buri kagali, aho umuntu wese azashobora kwiga umwuga yifuza mu gihe gito, hatitawe ku byo yari asanzwe azi.

Abakobwa biga imyuga bavuga ko ntacyo basaza babo babarusha

Abakobwa biga imyuga barashoboye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi