Abadepite batangiye gusura abaturage mu gihugu hose bagenzura ibimaze kugerwaho mu mikorere y’inzego z’imitegekere zegerejwe abaturage mu guha serivisi nziza abaturage.
Ni ibyatangajwe mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 28 Gicurasi 2025.
Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko iki gikorwa giteganyijwe kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 04 Kamena 2025 mu Ntara zose no ku wa 7 kugeza ku wa 8 Kamena 2025 mu Mujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude asobanura ko “Iki gikorwa kirashimangira inshingano y’Inteko Ishinga Amategeko ijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no gushyigikira imiyoborere idahereza kandi ishyira umuturage ku isonga, bigira uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NST2 n’icyerekezo 2050.”
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw’Umurenge, harimo serivisi z’ubutaka n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izatangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo basuzuma niba serivisi zitangwa ku buryo bunoze, uko zifasha abazikeneye n’uko byorohera abaturage kuzigera ho.
Itangazo rikomeza riti “Abadepite kandi bazagirana ibiganiro n’abaturage ku ngingo zijyanye n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukemura amakimbirane, imitangire ya serivisi ndeste n’inshingano mboneragihugu Abanyarwanda basangije mu iterambere ry’igihugu.”
Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu bikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, uzaba tariki ya 31.
Ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwo mu 2024 bwagaragaje ibyo Abanyarwanda bishimira ku kigero cyo hejuru n’ibyo banenga.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’ibyakozwe na RGB mu 2023/2024, ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bishimiye imiyoberere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76,5%.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
