Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan ibilo 200.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 nibwo abatuye mu mudugudu wa Gatare, mu kagari ka Gahunda mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, babwiye UMUSEKE ko mu ijoro ryo ku wa 06 Gicurasi 2025 rishyira ku wa 07 Gicurasi 2025 habaye igitero cy’abantu bataramenyekana bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro batema abantu mu buryo bukomeye.
Abaturage bavuga ko abo bantu bagabye igitero kuri kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa ALMAHA bikekwa ko bangije ibintu byinshi. Bakimara gutema abaturage n’imihoro bahise bacika.
Uretse gutema abantu umunani biganjemo abacukuraga amabuye y’agaciro, banatwaye amafaranga arenga miliyoni imwe banatwara amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan arenga ibilo 200.
Abo bagizi ba nabi kandi bateye akabari kari hafi aho bamena amacupa, ndetse banatwara amafaranga yari muri ako kabari arenga ibihumbi maganatanu (Frw 500,000), bakuramo inzugi, bica inkoko enye, batwara telefone zigezeweho (smart phones) eshanu, banangiza gaz batekereho, ndetse batema moto eshatu.
Abatemwe bose uko ari 8 umukuru ari mu kigero cy’imyaka 42 naho umuto ari mu kigero cy’imyaka 29.
Batandatu mu batemwe ni abacukuzi b’amabuye y’agaciro, umwe acuruza akabari, undi we acuruza resitora hafi aho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko abagabye kiriya gitero bataramenyekana, gusa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje iby’aya makuru.
Yabwiye UMUSEKE ati “Birakekwa ko abagizi ba nabi bateye ikompanyi icukura amabuye y’agaciro bagakomeretsa bamwe mu bakozi bayo, harakekwa kandi ko bibye amwe mu mabuye y’agaciro yitwa coltan n’amafaranga. Amakuru y’ibanze ni uko bamwe mu bakoze ibi ari abakozi bakoraga muri iyi kompanyi bakaza kwirukanwa kubera impamvu zitandukanye.”
SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha bariya bagizi ba nabi.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abatemye bariya bantu bavugaga ko bakoreshejwe n’iriya kompanyi, ariko ntiyabishyura neza.
Abatemwe barwariye ku bitaro bya Nyanza nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Mukarere ka Nyanza hari adui mwinshi,muzafate report z’imyaka byibura 2 muzabona ishusho yabyo,ngaho abatemana, ingengabitekerezo nyinshi ya jenoside, abakoze jenoside bari mubuyobozi no munzego z’umutekano zaho …..
Aho ni mu Rwanda? Ndumiwe peeee!!!
Bari basaze pee
Mbega amahano abantu bagira nimitima pe.
Twizeye rib ko izabafata knd bagahanwa byanyabyo.
gsa nikanzemo p.
Mbegawe gusa akagari wakineshyeho ni GAHUNGA si GAHUNDA
NO GUTEMA SE BIRIMO ? IYO BATWARA AMABUYE NA CASH KO BARI BAZIBONYE ? GUTEMA UMUNTU BIKURURA IMIVUMO BAZAFATWA IZO MBWA.!
Muri ako face hakenewe ikigo cya gisirikare kuko binteye ubwoba iyo hajemo gutema n’imihoro ababishinzwe bakurikirane izo nkozi zibibi zifatwe natwe abaturage tubigiremo uruhare bafatwe babiryozwe
UWICISHIJE INKOTA NAWE AZICIHWA INDI KANDI NTAMAHORO YUMUNTUWAMENNYE AMARASO IZONKORA SHYANO ZIRAFATWA NONAHA ZIKANIRWE URUZIKWIYE.
Ibintu ni hatariwe nogutemana biririmo se nibafate izongegera
Gusa biteye isoni ntagahinda abo bagizi bantabi Rib ntibafata bahanwe uko bikwiye. murakoze