Abahagarariye Ruhago y’Abagore muri FERWAFA bongerewe ububasha

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’Umushinga mushya wo kuvugurura amategeko agenga imikorere y’inzego z’umupira w’amaguru, habayemo impinduka ariko ziha imbaraga umuntu uzatorerwa guhagararira umupira w’amaguru w’abagore.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ku murongo w’ibyigwa, hariho Ingingo imwe yo “Kwemeza Amategeko Shingiro avuguruye ya FERWAFA 2025.” Kimwe mu byatangajwe na Komiseri w’Amategeko muri iri shyirahamwe, Gasarabwe Claudine, ni uko umuntu uzatorerwa kureberera ruhago y’Abagore muri iri iyi nzu, azaba ari mu nzego zifata ibyemezo.

Hatangajwe ko hagati ya Perezida wa Ferwafa na ba visi Perezida be babiri, hagomba kuzajyamo Umugore uzaba afite umupira w’abagore mu nshingano ze. Ibi biri mu rwego rwo guha imbaraga umupira w’amaguru w’abagore kugira ngo mu nzego zifata ibyemezo, habe harimo uyivugira.

Mu zindi mpinduka zavuzwe zikubiye muri iri vugurura ry’Amategeko, harimo ko haseshwe Komisiyo eshatu mu zari zisanzwe muri FERWAFA. Izaseshwe ni iyari Ishinzwe Amakipe y’Igihugu, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku bibuga, inshingano za yo zihita zishyirwa muri Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa.

Indi Komisiyo yaseshwe, ni Komisiyo Ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga (Marketing), maze inshingano yakoraga zihabwa Komisiyo Ishinzwe Imari (Finance).

Hashyizweho Urwego rwihariye (Bureau council), ruzaba rufite inshingano zo gufata ibyemezo mu buryo bwihuse, ruzaba rugizwe na Perezida wa FA n’aba visi perezida be babiri.

Umuntu uzahagararira umupira w’Abagore muri FERWAFA, agomba kuzaba ari mu bafata ibyemezo muri Komite Nyobozi

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi