Abakobwa bemeza ko kwiga imyuga ari urufunguzo rw’ubukire

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Byari ibyishimo ubwo bahabwaga impamyabushobozi

RWAMAGANA: Abakobwa 72, barimo abataye amashuri kubera ubukene, amakimbirane yo mu miryango n’inda z’imburagihe, basoje amahugurwa y’imyuga itandukanye agamije kubafasha kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Rubona, kikaba cyateguwe n’umuryango Women for Women Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana.

Mu gihe cy’amezi icumi, aba bakobwa bize imyuga irimo ububoshyi no gutunganya ibikomoka ku mpu, banahabwa amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwizigamira no kwihangira imirimo.

Umwe muri bo yagize ati: “Nyuma yo kuva mu ishuri narahangayitse, nari naratakaje icyizere, ariko ubu nyuma yo kwiga ububoshyi, ndishimye kandi mfite icyerekezo gishya mu buzima.”

Uyu mukobwa avuga ko ari byiza cyane ko umukobwa yakwiga umwuga, kuko bituma yirinda abamushora mu ngeso mbi bamufatiranye n’ubukene.

Undi wize gutunganya ibikomoka ku mpu, birimo inkweto, imikandara n’ibindi, yavuze ko abibona nk’urufunguzo rw’ubukire, kuko yabonye ko abamutanze kwiga imyuga bageze ku iterambere rifatika.

Yagize ati: “Ndashimira Women for Women Rwanda yampaye aya mahirwe. Uyu mwuga ndabona ari urufunguzo rw’ubukire, kandi ngiye kuwubyaza umusaruro no kuwigisha abazangana bose.”

Aba banyeshuri bagaragaje ko mugihe bigaga iyo barangizaga amasomo babashaga gukorera amafaranga bikabaha icyizere cyuko igihe bazarangiza kwiga bazakuramo amafaranga atubutse.

Ubuyobozi bwa Women for Women Rwanda bwasobanuye ko iyi gahunda igamije kugarurira icyizere abakobwa bavuye mu mashuri imburagihe no kubaha ubumenyi bubafasha kwigira mu buryo burambye.

Munana Yves, umukozi w’uyu muryango, yibukije abo abakobwa gukoresha neza ubumenyi bahawe kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Iyo uhawe ubumenyi, ntawe ushobora kubukuvana mu mutwe. Ibi bizabafasha mu buzima bwanyu bwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal, yashimye iyi gahunda, avuga ko ari urugero rw’impinduka zizamura imibereho y’umuryango nyarwanda.

Ati: “Ubumenyi aba bakobwa bahawe ni intambwe ikomeye izabafasha kwigira no kwihangira imirimo, bityo bakaba umusemburo w’impinduka mu miryango yabo no mu gihugu cyacu muri rusange.”

Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushyiraho ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito (VTC) muri buri Kagari, kugira ngo buri wese abashe kwiga umwuga yifuza, hadashingiwe ku byo yize mbere.

Nyuma yo kwigishwa imyuga, bagaragaje ko ubuzima bwahindutse kuko batangiye kubona amafaranga
Bamuritse ibyo bakora birimo ibikomoka ku mpu n’imipira baboha mu ndodo

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori byo gushyikiriza impamyabushobozi aba bakobwa
munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, Mukashyaka Chantal
Munana Yves, yagaragaje ko Women for Women Rwanda itazahwema gushyigikira iterambere ry’abari n’ategarugori
Byari ibyishimo ubwo bahabwaga impamyabushobozi
Bashimira Women for Women Rwanda yabagaruriye icyizere cy’ubuzima bwiza

Abayobozi basezeranyije aba bakobwa kuzakomeza kubaba hafi mu rugendo rw’iterambere

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Rwamagana

Yisangize abandi