Abakora mu bucukuzi, ubwiza n’ubwubatsi barasaba amasezerano y’akazi

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gutunganya umusatsi, inzara n’ibijyanye n’ubwiza, ndetse n’abubatsi, bifuza kugira amasezerano y’akazi kugira ngo bagire umutekano mu kazi no kwizera ejo hazaza habo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 83.3% by’abantu benshi bari ku isoko ry’umurimo bakora badafite amasezerano y’akazi arambye.

Imibare ivuga ko ibipimo by’akazi k’amasezerano ahoraho ugereranyije n’imirimo yose ari 24.1% naho iby’akazi ka bubyizi bikaba 65.1%.

Abiganjemo abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu by’ubwiza ndetse no mu bwubatsi ni bo baza ku isonga mu kutagira amasezerano y’akazi.

Amasendika y’abakozi bo mu nzego zitandukanye basabye guhabwa amasezerano y’akazi abaha umutekano n’uburenganzira mu kazi.

Aba bavuga ko amasezerano y’akazi ashobora gukuraho akajagari kagaragara mu mubano hagati y’abakoresha n’abakozi, ndetse akanagabanya amakimbirane mu kazi.

Rushigajiki Haruna, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora mu byo gutunganya umusatsi, inzara n’ubwiza, yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’abakozi bakora badafite amasezerano y’akazi, bahemberwa mu ntoki.

Ati “Ni ikibazo gikomeye gishingiye ku kutagira amasezerano no kudafatwa nk’abantu bafite agaciro”.

Yasobanuye ko hari n’abakobwa bamwe baterwa inda zidateganyijwe baziterewe mu kazi, nyuma bakirukanwa bakicwa n’inzara.

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabo bavuga ko muri urwo ruganda, hakwiriye ibiganiro bihuza abakozi n’abakoresha kugira ngo bagire ibyo bahurizaho mu bijyanye n’amasezerano y’akazi.

Jean Marie Bwanakweli, Umunyamabanga wungirije wa sendika y’abacukura amabuye y’agaciro (REWO) avuga ko ‘ iyo ibiganiro bihoraho, habaho uburyo bwo kubahana, gutanga ubwishingizi, no kwishyura umukozi binyuze muri banki.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ruvuga ko umusaruro w’umukozi uzamuka iyo umutekabo we wo mu kazi ubungabuzwe nawe akora yishimye, nk’uko Leon Pierre Rusanganwa, ushinzwe umutekano n’ubuzima bw’abakozi muri PSF abitangaza.

Ati “Iyo umukozi afite ubwishingizi n’umutekano, akora neza kandi yisanzuye. Ariko turacyafite ikibazo gikomeye cy’uko abakozi badahabwa ubwishingizi ndetse bamwe bakananirwa kubona uburenganzira bw’ikiruhuko cy’ababyeyi.”

Yavuze ko nka PSF, bifuza ko uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa, guhera ku bakozi bo mu rugo, bagahabwa ubwishingizi bw’akazi, ubw’impanuka ndetse no guteganyirizwa izabukuru.

Kugeza ubu, umushahara fatizo mu Rwanda ungana na 100 Frw ku munsi ku muntu ukorera undi, kikaba ari igipimo cyashyizweho mu 1974. Abakozi bagaragaza ko igihe kigeze ngo gihindurwe.

Leon Pierre Rusanganwa, ushinzwe umutekano n’ubuzima bw’abakozi muri PSF

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi