Abamotari babwiwe ko ‘Casques’ zujuje ubuziranenge zitagamije kubanyunyuza

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

HUYE: Abamotari bo mu Karere ka Huye babwiwe ko gushishikarizwa gukoresha ingofero zujuje ubuziranenge bigamije kurinda ubuzima bwabo, aho kuba uburyo bwo kubakamuramo amafaranga yo kugura izindi nshya.

Babibwiwe ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kasike Ikwiye, Umutekano w’Umutwe Wawe.”

Ni ubukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo ku bufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB), na Polisi y’u Rwanda.

Abamotari basobanuriwe impinduka ku bihano byo mu muhanda, banakangurirwa imyitwarire myiza no gukoresha kasike zujuje ubuziranenge.

Ngiruwonsanga Jean Pierre, utwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Huye, yavuze ko basobanuriwe byinshi kuri Kasike zujuje ubuziranenge.

Ati: “Tuzi ko iyo Leta yahaye umuntu uburenganzira bwo kuzana moto mu gihugu, iba yanamuhaye ibisabwa agomba kugenderaho. Biradutangaje kumva ko kasike dufite zitujuje ubuziranenge.”

Yakomeje agira ati: “Icyo dusaba nanone ni uko kasike zujuje ubuziranenge zaboneka ku giciro gito, kugira ngo tubashe gusimbuza izo twari dusanganywe.”

Uwitwa Kagabo Marc na we yagize ati: “Kasike zujuje ubuziranenge tuzazakira, ariko nibura ntizirenge ibihumbi 20 Frw, ugereranyije n’uko ubukungu bwifashe.”

Kabanda Eric, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge yasobanuye ko kasike bashishikariza abamotari gukoresha zujuje ubuziranenge kuko zapimwe zigasangwa zizewe, atari ukugira ngo bacuruze.

Ati “ Casque zujuje ubuziranenge zizagerwa zishyirwaho ‘S-mark [ikirango cy’ubuzirangenge]. Impungenge zishire casque zizaba ziriho ibirango bya RSB zizaba ari casque nziza zo kwizerwa.”

Yasobanuye ko kasike zujuje ubuziranenge zigamije kurinda umutwe w’uyambaye, ko izari ku isoko hari zitabasha kubikora neza kuko zishobora kwangirika mu mpanuka aho kurinda umutwe.

Byiringiro Alfred, Umujyanama Mukuru ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yavuze ko hashyizweho amabwiriza yerekana kasike zujuje ubuziranenge, kandi mu mezi abiri zizaba zimaze kugera hose mu gihugu.

Yagize ati: “Turasaba abamotari kutagura kasike zitujuje ubuziranenge. Igiciro cya kasike zujuje ubuziranenge kiri hagati y’ibihumbi 30 na 40 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Abamotari basobanuriwe byimbitse iby’izi kasike

Mu Rwanda hari ‘laboratoire’ ipima ubuziranenge bwa Casque

I Kigali mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro laboratoire ipima ubuziranenge bw’ingofero zambarwa n’abatwara moto (kasike), ikaba ari iya mbere ifunguwe muri Afurika.

Iyi laboratoire yafunguwe ku ya 11 Ukuboza 2024, igamije kugabanya ibyago byo kubura ubuzima ku batwara moto byaterwaga no gukoresha ingofero zitabasha kurinda umutwe neza mu mpanuka.

Iyo laboratoire yafunguwe ifite ubushobozi bwo gupima ingofero ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi ikaba ari na yo ya mbere yo muri ubwo bwoko iri muri Afurika.

Mu bisuzumirwa muri iyo laboratoire hari ukuba ‘Casque’, yakuwe hanze ifite ikirango cyemewe ku rwego mpuzamahanga nka DOT cyo muri Amerika, ECE cy’i Burayi, Snell cy’Umuryango wigenga witwa Memorial, SHARP cy’u Bwongereza, AS/NZS 1698 cya Australia na New Zealand hamwe n’icyitwa JIS gitangwa n’Abayapani.

Hakorwa isuzuma rigamije kumenya niba ‘Casque’ ishobora kurinda umutwe w’umuntu, aha bayihondaho ibintu bitandukanye, kugira ngo barebe ko izashobora kurinda umutwe w’umuntu uguye ahantu aho ari ho hose.

Habaho no kureba niba ‘Casques’, ishobora kuva mu mutwe w’umuntu mu gihe moto isimbutse ahantu.

Harebwa ubukomere bw’umukandara unyuzwa munsi y’akananwa k’umuntu, niba uwo mugozi utamuniga cyangwa udacika byoroshye, bikaba byatuma kasike imuvamo. 

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i HUYE

Yisangize abandi