UPDATE: Abanyarwanda bagizwe ingwate na FDLR bageze mu Rwanda

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Bamwe mu Banyarwanda bagize i Rubavu kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025

Ku mupaka wa Grande Barriere i Rubavu, hageze Abanyarwanda 796 bari bamaze imyaka irenga 30 baragizwe ingwate n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Iki cyiciro cy’aba bantu kirasanga abandi 360 bambutse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize na bo banyuze kuri uriya mupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Abenshi muri bo ni abagore n’abana nyuma yo kwakirwa barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bahabwa ibyangombwa bibafasha gukomeza ubuzima busanzwe mu duce bakomokamo.

Abanyarwanda 360 bambutse ku wa Gatandatu bageze mu nkambi y’agateganyo ya Kijote, mu karere ka Nyabihu mu Rwanda, nyuma yo gutahuka ku bushake  bavuye mu burasirazuba bwa Congo.

Aba bavuga basize inyuma abandi basaga ibihumbi bibiri bakiri mu kigo cy’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) i Goma bategurwa na bo ngo batahe mu Rwanda.

Bamwe mu baganiriye na BBC bavuga ko batashye ku bushake bwabo, cyakora ntibasobanura neza impamvu batahiye icyarimwe ari benshi.

Uwitwa Nyiramahoro Zawadi avuga ko yari amaze imyaka 31 avuye mu Rwanda. Ngo yagiye ahunganye n’ababyeyi be ari umukobwa mutoya, cyakora bo ngo baje gupfa asigarana na musaza we.

Inshuro nyinshi ngo yifuje gutaha we n’umugabo we ariko bakazitirwa n’amakuru adahumuriza bumvaga ku Rwanda.

Ati “Twagiraga ngo dushatse gutaha amakuru akaba menshi. FDLR yaransansibilizaga [yakoraga ubukangurambaga, ‘sensibiliser’] ngo mu Rwanda nta mahoro ahari, ko tutabaho. Aho [M23] bamaze kubirukanira jye n’umutware wanjye dufata umwanzuro wo gutaha kuko twamenye ko mu Rwanda rwacu ari amahoro.”

Andereya Uwizeyimana, umusaza w’imyaka 61, nawe avuga ko  yari atuye ahitwa Kitchanga akora akazi k’ubuhinzi.

Mu Rwanda, Uwizeyimana avuga ko akomoka mu Rutsiro ku Kibuye (ubu ni intara y’Iburengerazuba), kandi ngo ni na ho ateganya gusubira nava muri iyi nkambi ya Kijote.

Avuga ko yari amaze imyaka 31 mu buhungiro kuko yambutse mu ba mbere mu mwaka wa 1994.

Umuyobozi w’inkambi ya Kijote Emmanuel Kayiranga avuga ko aha bahari by’agateganyo. Mu ntangiriro ngo barandikwa, buri wese akavuga aho akomoka, ku bahibuka.

Barasuzumwa ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’abujuje imyaka 16 bagahita bandikwa ngo bazatahane indangamuntu.

Kayiranga ati “Barapimwa ngo harebwe uburwayi baba bafite, bagahabwa n’ibibafasha birimo ibiribwa. Igihe bazamara hano kizaterwa n’igihe ibyangombwa bizaba byamaze kuboneka. Ariko ntibazahamara igihe kinini.”

Muri rusange bavuga ko batashye ku bushake bwabo ariko hari n’abavuga ko bashishikarijwe gutaha n’abategetsi bashya ba Kivu ya Ruguru, ni ukuvuga abo mu mutwe wa M23.

Abatahuka biganjemo abagore n’abana

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi