Abanyarwanda barenga 50 bitabiriye Umutambagiro Mutagatifu “Hijja”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), ryemeje ko abayisilamu bagera kuri 70 barimo abanyamahanga 15, bahagurutse i Kigali berekeza i Maka muri Arabie Saoudité gukora Umutambagiro Mutagatifu ngarukamwaka “Hijja.”

Nk’uko byatangajwe n’uyu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, itsinda rya mbere ry’abagiye gukora uyu Mutambagiro Mutagatifu, bahagurutse i Kigali ku wa 27 Gicurasi 2025. Bose hamwe ni 70 barimo Abanyarwanda 55 n’abanyamahanga 15.

Irindi tsinda ry’abazajya i Maka bahagurukiye mu Rwanda, biteganyijwe ko rizagenda ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka. Abagiye bajyanye n’indege ya Rwandair ndetse ni na yo izajyana irindi tsinda ry’abandi umunani basigaye.

Ubwo yaganirizaga abagiye, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yabibukije ko n’ubwo bagiye kwiyegereza Imana ariko kandi ko bagiye bahagarariye u Rwanda ari na yo mpamvu yabasabye kuzarangwa n’Indangagaciro ziranga Umunyarwanda.

Abakora Umutambagiro Mutagatifu, bakora ibikorwa bitandukanye birimo amasengesho, gusura ibice bitandukanye by’amateka yaranze Intumwa y’Imana Muhammad no gukora indi mihango itandukanye igamije kwiyegereza Imana cyane.

Mbere yo kugenda, bahuriye muri HillTop Hotel
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa, yabahaye impanuro mbere yo kujya gukora “Hijja”
Abagabo berekeje i Maka
Abagore bagiye i Maka ni uku bari bambaye
Azza (uri iburyo) ari mu Bagore bagiye gukora Umutambagiro Mutagatifu
Bahati azagaruka yitwa “Hadji”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi