Ku mupaka munini uhuza u Rwanda Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo u Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 Abanyarwanda 796, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Aba banyarwanda biganjemo abagore, abana n’abasaza barimo kuza mu byiciro. Ku ikubitiro abagera kuri 200 bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda mu gihe imodoka z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) zikomeje kuzana abandi.
Sabato Eric wagiye ahetswe muri RDC avuga ko yajyaga yibaza uko azagera iwabo kuko atari ahazi, ashima kuba abashije gutaha mu gihugu yavuyemo ahetswe.
Ati ”Nageze muri Congo ndi muto, najyaga mbona aba FDLR bazaga aho dutuye bakambura abantu, tukumva amasasu menshi. Ndashima Imana kuba ntashye amahoro.”
Gakwisi Fabien wahunze mu 1994 avuga ko yahuye n’ubuzima bubi, ashima ko abashije gutaha ku bushake bwe n’umuryango we.
Ati ’’Navuye mu Rwanda mu 1994 nturutse muri Perefegitura ya Byumba, ubuzima bwari bugoranye muri iyi myaka 30 ishize. Hari ubwo twabonaga ibyo kurya hakaba nubwo wamara iminsi ntabyo ubona. Aba FDLR babaga baturiho baducucura utwo twakoreye wareba nabi bakakwica kuko niko kazi kabo kwica no kwambura.”
Dr Balinda Oscar umuvugizi wa M23 wungirije yavuze ko kubashakisha bigikomeje kugira ngo umutekano uboneke.
Ati “Murabibona ko abenshi ari abagore n’abana buriya abagabo n’abasore bari ku rugamba. aba ni bo bategurwagamo kuzavamo abarwanyi, urugamba ruracyakomeje ni bo dukomeje kurwana na bo muri Walikale, Lubero no muri Kivu y’Eepfo duhanganye na bo muri Minembwe.”
Akomeza avuga ko hashize imyaka 15 haganiriwe ku masezerano yo gucyura impunzi ariko ko ntacyakozwe muri iyo myaka yose.
Ati: “Mu masezerano yose twagiye tugirana na leta gucyura izi mpunzi byarimo, ariko ntibikorwe. Ubu ni bwo ayo masezerano arimo ashyirwa mu bikorwa, si Leta ya Congo ibikoze ni twe tubikoze nka AFC/M23.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona.
Yavuze ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.
Muri rusange, abagera ku 2500 ni bo bifuje gutaha ku bushake nyuma y’igihe kirekire FDLR yarababujije gutaha, abatashye uyu munsi bakaba barimo kujyanwa mu nkambi ya Nyarushishi i Rusizi mbere yo gusubira mu miryango yabo.


MUKWAYA Olivier /UMUSEKE i Rubavu