Abanyeshuri barenga ibihumbi 66 bari gukora ibizamini ngiro

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Abanyeshuri barenga ibihumbi 66 basanzwe biga amasomo arimo ay’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, i Nderabarezi, Ibararushimamibare, Ubuforomo n’abiga ibya Siyansi batangiye gukora ibizamini ngiro (Platique) by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025.

Ni ibizamini byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi bikazageza tariki 9 Kamena 2025 ku masite 856 hirya no hino mu gihugu.

Mu itangizwa ryabyo ku Kigo cya ESSA Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri uyu mwaka abanyeshuri bazakora ibizamini ngiro bagize 66.250% y’abazakora ibizamini bya Leta bose.

Ati “Uyu mwaka mu buryo bw’umwihariko abakora ibizamini ngiro biyongeyemo n’abiga amasomo ya siyansi nk’Imibare Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire na bo bagomba gukora ibizamini ngiro.”

Minisitiri Irere yasobanuye ko ibi bizamini ngiro bigaragaza ubushobozi bw’umunyeshuri mu bikorwa ndetse bikagaragaza ishusho ya nyayo y’ibyo ashobora kuzakora ageze hanze.

Ati “Ibizami ngiro ni ikimeneyetso kimugaragariza ko ibyo yize abyumva kandi ashobora no kubikora. Bituma bakora nk’igihe baba bari mu kazi. Niba uzaba umuforomo hari akazi kenshi kwa muganga ese witeguye kubikora?”

Yasabye ababyeyi gufasha abana babo kugira ngo harindwe icyabahunganaya mu gihe cy’ibizamini kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.

Adelic Dusengimana, wiga ibijyanye no guteka yavuze ko bize neza kandi abarimu babigishije ibijyanye n’ibizamini neza.

Yagize ati “Abarimu batwigishije platique cyane. Twizeye intsinzi kuko turiyizera, ababyeyi bacu baritanze kugira ngo tugere hano, natwe dufite inshingano yo kubatera ishema.”

Imibare ya NESA igaragaza ko mu biga imyuga n’ubumenyi ngiro, (TSS) bari gukora ibyo bizami bose hamwe ari 36.267, abakobwa akaba ari 16.136 abahungu bakaba 20.131.

Abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bose hamwe ni 3.829 barimo abakobwa 2.179 n’abahungu 1.650, mu gihe mu biga Ibarurishaminbare (Accounting) bose ari 3.893 barimo abahungu 934 n’abakobwa 2.959.

Abo mu Buforomo bari mu bizami ni 439 barimo abakobwa 279 n’abahungu 190 mu gihe aba Siyansi ari bose hamwe ari 22.530 barimo abahungu 9,739 n’abakobwa 12, 791.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette atangiza ibi bizamini

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi