Abapfumu bamuteye icyuhagiro – Ibidasanzwe mu irahira rya Perezida wa Gabon

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Brice Clotaire Oligui Nguema yarahiriye kuyobora Gabon

Imihango gakondo yo kumuragiza abakurambere, impu z’inyamaswa n’abapfumu, ubwitabire bw’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ku rwego rwo hejuru, ni bimwe mu byaranze umuhango w’irahira rya Perezida wa Gabon, Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi 2025, ubera muri Stade de l’Amitié mu majyaruguru y’umurwa mukuru Libreville, ahari hateraniye abantu bagera ku bihumbi 40.

Stade yari yakubise yuzuye, akaba ari ubwa mbere mu mateka ya Gabon umuhango w’irahira rya Perezida ubereye imbere y’imbaga y’abantu benshi bangana gutyo.

Abanya-Gabon bitabiriye ibi birori by’akataraboneka bari mu byishimo byinshi, bambaye imyambaro iriho amafoto ya Gen Oligui Nguema ndetse bitwaje n’ibyapa bigaragaza kumushyigira.

Abaperezida ba Afurika bagera kuri 20, barimo Umaro Sissoco Embalo, Adama Barrow, Bassirou Diomaye Faye, Faustin-Archange Touadéra, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo na Varisito Ndayishimiye bari mu bitabiriye ibi birori.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yinjiye muri stade mbere gato ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Kigali na Kinshasa bari mu biganiro muri iki gihe mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Jenerali Mamadi Doumbouya wahiritse ubutegetsi muri Guinea muri Nzeli 2021, yaserutse muri ibi birori yambaye imyambaro ya Kinyafrika, nka Mahamat Déby wa Tchad.

Ba Visi Perezida, Abaminisitiri b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga barimo na Louise Mushikiwabo, na bo bari bitabiriye uyu muhango.

Ubwitabire bwabo banyacyubahiro busobanurwa nk’ikimenyetso cy’uko Afurika yiteguye gukorana na Perezida Gen Brice Nguema nyuma yo kuza ku butegetsi ahiritse Ali Bongo.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wari uherutse gukuraho ibihano byose wari wafatiye iki gihugu cya Gabon.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye uyu muhango

Imodoka z’intambara ziyerekanye

Ubwo hinjizwaga ibirango by’igihugu birimo ibendera rya Gabon n’andi y’imiryango irimo na LONI, imodoka rutura z’intambara ni zo zazanye ayo mabendera.

Abari muri stade bahagurutse, bagaragaza icyubahiro no gucyeza ubutegetsi bushya, bwitezweho guhindura imibereho y’Abanye-Gabon.

Umufasha wa Perezida Nguema, Madame Zita Oligui Nguema, yinjiraga muri Stade, abaturage bajunguje utudarapo mu kirere mu rwego rwo kumwishimira.

Perezida Brice Oligui Nguema na we yasesekaye muri Stade de l’amitié arinzwe n’abasirikare kabuhariwe, barimo ab’uruhu rwera.

Abari muri Stade bose bahagurutse, atambagira mu ngabo ze mbere yo gusuhuza abaperezida baje kumushyigikira.

Hakozwe imihango gakondo

Mbere y’irahira, hasobanuwe urugendo rwagejeje Brice Oligui Nguema ku ntsinzi yo kuyobora iki gihugu, havugwa uko amatora yagenze n’amajwi buri mukandida yabonye.

Gen Nguema yahise asabwa guhaguruka mu byicaro bye, ashyira ikiganza cy’ibumoso ku gitabo cy’Itegeko Nshinga, naho icy’iburyo akizamura ku ibendera, ararahira.

Yashimangiye ko azubaha buri wese, kurengera Itegeko Nshinga n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, agaharanira ibyagezweho n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, ndetse no kurinda ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu.

Perezida Brice Oligui Nguema yaragijwe abakurambere mu mihango gakondo, aho hazanywe impu z’inyamaswa n’amahahembe, maze akorerwaho ibirori byihariye by’umuco.

Yaturiweho amagambo n’abapfumu bakomeye bamushyira mu biganza by’imyuka bavuga ko ari iy’abakurambere, banamuha urumuri ngo rumumurikire mu kuyobora igihugu.

Aba bapfumu bazanye uruho rurimo amazi, maze Perezida akarabira mu ruhame imyaku n’ibindi byamwanduza, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko agiye ku butegetsi afite ibiganza bisukuye.

Bati: ‘Uzakurwanya azahura n’imyuka n’uburinzi bw’abakurambere, kandi urumuri rwabo ruzamutsinda ku manywa y’ihangu.’

Iyi mihango idasanzwe yasojwe no kurasa ibintu mu kirere, aho wabonaga bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika mu maso basa n’abafite ubwoba!

Yakoreweho imigenzo gakondo yo kumuragiza abakurambere

Yiyemeje guca ruswa n’akarengane

Perezida Brice Nguema mu ijambo rye yasezeranyije abaturage ko azaca ruswa n’akarengane, yubaka ibikorwa remezo n’inganda, ahanga imirimo no kunoza serivisi kugira ngo ashyire Gabon ku isonga.

Nguema yatangaje ko ari bwo intambara nyakuri itangiye, agaragaza ko umutekano na politiki bigomba kujyana n’amavugurura arambye, ubutabera busesuye, ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Brice afite inshingano zikomeye zo guha urubyiruko akazi, nyuma y’uko raporo ya Banki y’Isi ya 2024 yerekanye ko 40% byarwo rudafite akazi, kandi kimwe cya gatatu cy’abaturage batuye munsi y’umurongo w’ubukene.

Mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi arenga 15, Perezida Oligui yerekanye ko ari umuntu ushaka impinduka n’iterambere, atangiza imishinga y’ubwubatsi kandi ahangana n’akarengane kayogoje iki gihugu.

Ibikorwa bya Gen Brice Nguema ni byo byatumye abaturage bamufata mu ishusho itandukanye n’abamubanjirije ku butegetsi,bw’abavaga mu Muryango w’Aba Bongo bamaze imyaka irenga 55 bayobora Gabon.

Perezida Nguema ubwo yinjiraga muri Stade aramutsa abanye-Gabon n’abaje kumushyigikira
Brice Clotaire Oligui Nguema yarahiriye kuyobora Gabon
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Oligui Nguema

NDEKEZI JOHNSON & THIERRY MUGIRANEZA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *