Abashinzwe kuburanira Leta “basaba abayobozi b’ibigo kudahubukira imyanzuro bafata”

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abashinzwe kuburanira Leta basoje amahugurwa

Abashinzwe kuburanira Leta bazwi nk’Intumwa za Leta, barasaba ko abayobozi b’ibigo bya Leta bajya babanza kubagisha inama mbere yo gufata imyanzuro kuko ishobora kuzajyana ikigo mu manza, bakaba ari bo baziburana kandi nta ruhare babigizemo.

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2023-2024, yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe ryagaragaje ko imanza Leta yashowemo kubera amakosa y’imicungire y’abakozi zatumye icibwa arenga miliyoni 38Frw.

Aya yaje akurikira andi miliyoni 247Frw leta yahombye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 kubera imanza yatsinzwe zingana na 74% mu zo yaburanye n’abakozi barenga 100 bayireze.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa nk’izitera ibi bihombo harimo n’imyanzuro ifatwa n’abayobozi b’ibigo n’inzego za Leta batagishije inama abajyanama mu mategeko (legal advisors) muri ibyo bigo.

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025, ubwo Intumwa za Leta 38 zasozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi mu Ishuri mpuzamahanga ryigisha rikanateza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD), ku bijyanye n’imikorere n’imikoreshereze y’uburyo bwo gukemura impaka hatisunzwe Inkiko, ku itegeko ryerekeranye n’uburyozwe bw’iby’abandi byangijwe no ku ihame ryo kubazwa inshingano kw’Abakozi ba Leta, bagarageje ko zimwe mu manza leta izijyamo kubera amakosa y’abanyamategeko n’abayobozi b’ibigo.

Umunyamategeko mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Rudaseswa Thimothée, yavuze ko rimwe na rimwe ibigo byisanga mu makosa atuma bijya mu manza, kandi ari bo bakagiriye inama abayobora ibigo ku buryo batagwa mu makosa.

Ati “Mu by’ukuri wari ukwiriye kubibazwa [mu gihe ikigo cyaguye mu manza kubera amakosa y’umunyamategeko].”

Kabibi Specioza, Ushinzwe Imanza za Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko bamwe mu bayobora ibigo bya Leta bafata imyanzuro batabagishije inama, kandi mu gihe iyo myanzuro ibyaye ibibazo bijya mu manza aribo bajya kuziburana.

Ati “Hari gihe ashobora gufata umwanzuro nk’umuyobozi ntakugishe inama bikatuviramo imanza n’ubundi tukaziburana. Ubu ngubu turabasa ngo mbere yo gufata icyemezo bajye babanza bagishe inama ishami ry’amategeko, kugira ngo basuzume barebe niba ntangaruka ziri muri icyo gikorwa kigiye kuba.”

Yavuze ko umukozi wa Leta ashobora gukora ikosa rishora Leta mu manza biturutse ku kwibeshya, kurangara cyangwa gushishoza nabi, ko ariko uwakosheje bigashyira Leta mu gihombo agomba kukishyura.

Ati “Itegeko icyo rigambiriye ni ukuvuga ngo yego buri muntu wese yakosa, ariko niba wakosheje bigashyira Leta mu gihombo, icyo gihombo na we cyishyure hanyuma wikiranure na Leta cyangwa niba utabishobora ube wanakurikiranwa niba utemera iryo kosa urukiko ruturebere niba koko wararikoze bigateza igihombo.”

Yasabye abahuguwe kuzashyira mu ngiro ubumenyi bahawe, bagakorana inshingano zabo ubunyamwuga.

Aba baburanira Leta bavuga ko baburana imanza ku makosa yakozwe n’abayobozi batagisha inama abanyamategeko

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi