NYARUGENGE: Urubyiruko rwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara rwagaragaje ko rwungutse ubumenyi bushya n’imbaraga zisumbuye zo kubaka u Rwanda no kurwanya ko ibyabaye mu myaka 31 ishize byazongera kubaho.
Ni imyanzuro uru rubyiruko rwafashe nyuma y’amahugurwa ku mateka y’u Rwanda, agaragaza uburyo amacakubiri n’ivanguramoko byabibwe n’abakoloni n’ubutegetsi bubi, bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rubyiruko rwasobanuriwe uburyo urwo banganaga rwakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu 1994, ariko runerekwa ko hari urundi rwemeye gushyira ubuzima bwarwo mu kaga rugahagarika Jenoside.
Nyirambonabucya Emma yavuze ko aya mateka yamuhaye umuhigo wo kwigana urubyiruko rwaharaniye kubohora u Rwanda no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga arebera.
Ni umukoro ujyanye no kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, ibyo byose akabikora adategereje ibihembo runaka.
Ati: “Ibi binyeretse ko nanjye ngomba gutera ikirenge mu cyabo, kuko iterambere twese duharanira rizagerwaho ari uko twese turigizemo uruhare.”
Ni ibitekerezo ahuje na mugenzi we, Mugabe Salim, wavuze ko gusobanurirwa aya mateka byabongereye ubumenyi buzabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ati: “Ubu bumenyi buzadufasha kwirinda abarota kudusenya. Tuzarushaho gusenyera umugozi umwe, dusigasire ibyagezweho, kandi tugire umutima wo kurwanira igihugu cyacu.”
Uru rubyiruko ruvuga ko rwungutse ubumenyi burimo nko kuganira ku buryo bwo kubana neza mu miryango, kurangwa n’imyitwarire myiza, n’ibindi bizabafasha mu kazi kabo.
Haruna Rushigajiki, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi batunganya Imisatsi n’Ubwiza, yavuze ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo basobanurire urubyiruko amateka y’igihugu n’uburyo bwo kurwanya abifuza kugisubiza mu icuraburindi.
Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, ni na yo mpamvu ari gombwa rero ko bagomba gutegurwa kugira ngo u Rwanda rw’ejo ruzabe rufite abayobozi n’abaturage barubereye.”
Biteganyijwe ko ku wa 20 Gicurasi 2025, uru rubyiruko rusaga 250 ruzasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kugira ngo barusheho kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW