Nyuma y’ibiherutse kuba kuri Stade ya Bugesera, no kuri Stade ya Ngoma hongeye kugaragara abafana bateye amabuye inzego z’Umutekano nyuma yo gushaka kwinjirira ubuntu ku mukino wahuje Muhazi United na APR FC.
Ku wa 24 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Ngoma iherereye mu Akarere ka Ngoma, habereye umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona, wahuje Muhazi United na APR FC yahatsindiye igitego 1-0 cyanahise kiyihesha igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-2025 nyuma y’uko Rayon Sports yo yari yaguye miswi na Vision FC zikanganya 0-0.
Nyuma y’uyu mukino, hagaragaye abafana bari inyuma ya Stade batera amabuye inzego z’Umutekano zirimo Dasso n’abandi bacungaga umutekano wa Stade. Amakuru yatangajwe na Polisi yo mu Intara y’i Burasirazuba, avuga ko aba bafana bashakaga kwinjira batishyuye ariko bagakumirwa n’izi nzego z’Umutekano maze na bo bagahitamo kuzitera amabuye.
Ikirenze kuri ibi kandi, imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yari igeze i Kayonza, yatewe amabuye n’abantu bataramenyakana kugeza ubu. Ibi byaherukaga kuba mu Akarere ka Bugesera ubwo Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ubwo Gikundiro yahatsindwaga ibitego 2-1.

UMUSEKE.RW