Amajyaruguru: Harashakishwa miliyoni 800Frw yo gushyigikira abafite ubumuga

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Ayo ni yo mafaranga yateganyijwe mu ingengo y'imari y'umwaka 2025-2026

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko mu rwego rwo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga, hateganyijwe miliyoni 813Frw agamije kubafasha guhindura imibereho ngo biteze imbere, kimwe n’abandi baturage bafashwa mu byiciro by’abatishoboye.

Babigarutseho kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025 mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga bahagarariye abandi mu turere, no ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Abafite ubumuga basobanuriwe ko ibitari byashoboka kugerwaho ngo batere imbere atari impamvu z’uko ubuyobozi bwabatereranye, ahubwo byatewe n’uko ubushobozi bwo kubafasha bukomeje gushakishwa.

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’Uturere dutanu aritwo Gicumbi, Rulindo, Burera, Gakenke, na Musanze bateganyije kwita ku mibereho y’abantu bafite ubumuga ariko bikagerwaho biturutse ku ngengo y’imari y’Uturere harimo n’uruhare runini rw’abafatanyabikorwa.

Akarere ka Rulindo kavuga ko abantu bafite ubumuga bakeneye agera kuri miliyoni 85Frw kugira ngo babafashe kwibumbira muri koperative ngo biteze imbere, bakore imishinga ibafasha gucuruza, cyangwa gukora indi myuga ibinjiriza amafaranga.

Akarere ka Gicumbi, ko abafite ubumuga bemeje ko bakoze inyigo bagasanga hakenewe miliyoni 79.8Frw yo gushyigikira abatishoboye baturuka mu mirenge 21, ndetse no mu karere ka Gakenke hakaba hateganijwe Miliyoni 100.2Frw yo guhindura imibereho yabo ngo barusheho kwihaza mu biribwa no kujyana abana mu mashuri.

Nubwo bavuga ko urugendo rwo gushyira umuturage ku isonga rukomeje, ni na ko ubuyobozi bubasaba guhindura imyumvire bagakoresha neza inkunga bahabwaga, aho kumva ko bazahora mu byiciro byo gufashwa, ahubwo bagatekereza neza imishinga ibakura mu byiciro by’ubukene.

Akarere ka Burera abafite ubumuga bateganya miliyoni 141.2Frw yo kubateza imbere, naho Musanze bifuza miliyoni 379.7Frw ngo barebe ko imibereho yarushaho guhinduka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ngendahimana Pascal asaba abafite ubumuga gutekereza neza imishinga ibateza imbere, bitandukanye n’abasaba inkunga y’abatishoboye bakajya kwishimisha aho guhindura imyumvire ngo bumve ko hari ibindi byiciro bigikeneye gufashwa.

Ati “Mujye mwumva ko gufashwa bitazahoraho ahubwo inkunga muhawe murebe uko yafasha abana banyu kwiga, mukore imirimo ibyara inyungu, mudasesagura, kandi mwumve ko igihugu kibatekerezaho kitabirengagije.”

Intara y’amajyaruguru nayo irateganya miliyoni 26.9Frw yo gutera inkunga imishinga y’abantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel avuga ko hakozwe inama igamije kureba ibyakozwe umwaka ushize, ariko banareba uko hategurwa ibikorwa biteganijwe mu bihe biri imbere.

Ati “Inama yarebaga ibyagezweho ngo dukurikirane niba imishinga yakozwe umwaka ushize yaragenze neza, turebe ahari imbogamizi ariko tunategura ibizakorwa umwaka utaha.”

Mberabahizi Edouard uhagarariye abafite ubumuga muri Rulindo avuga ko hagikenewe ubuvugizi ku nyubako z’amagorofa zikomeje kubakwa, zigakurikiranwa hagamijwe korohereza abafite ubumuga kubonamo serivisi.

Anasaba ko hakongerwa andi mahirwe  ku bantu bafite ubumuga bashaka kwiteza imbere, bakagabanyirizwa imisoro bitewe n’ubushobozi bafite.

Ati “Ugendeye ku mbaraga n’ubushobozi ufite ubumuga akoresha usanga ahura n’igihombo kinini bitandukanye n’igishoro undi mucuruzi udafite ubumuga aba yakoresheje, bishobotse mwadukorera ubuvugizi tukagabanyirizwa imisoro.”

Muri iyi nteko bagarutse ku nyunganirangingo n’insimburangingo bigikenewe, ariko bavuga ko hazakomeza gushakishwa abafatanyabikorwa ngo barebe ko ubufasha bwarushaho kuboneka.

Abayobozi babwiye abantu bafite ubumuga ko Leta ibazirikana
Abitabiriye iyi nteko rusange y’abantu bafite ubumuga i Gicumbi

NGIRABATWARE Evence / UMUSEKE i Gicumbi

Yisangize abandi